Nyuma y’imyaka 85 ya Yubile ya ADEPR, hagaragaye impinduka zikomeye aho abagore bahawe inshingano z’ubushumba, abandi bakagira uruhare rukomeye mu murimo w’Imana nubwo batabaye abashumba.
Ni amateka azahora yibukwa nyuma y’imyaka 85 ya Yubile muri ADEPR ndetse na nyuma yayo, aho hagaragaye abashumba b’abagore bane bahawe inshingano, mu gihe byafatwaga nk’ibidashoboka mbere, n’abandi babiri bagaragaje uruhare rukomeye nubwo batabaye abashumba, kuko icyo gihe byari ikizira mu Itorero rya ADEPR.
Nyakwigendera Ev. Mukanyangezi Rodia ni umwe mu bagore bafite amateka akomeye muri ADEPR, tutatinya kumwita nyirakuruza w’abarokore. Yabanje gukorera umurimo w’Imana muri Paruwase ya ADEPR Mukoma, mu Karere ka Nyamasheke, nyuma aza kwimukira i Gihundwe.
Iyo iri torero riba ryaratangiye gusengera abagore ngo babe abapasiteri kera, bamwe mu bagabo bazwi nka Pastor Kaputura, Pastor Sagatwa Roudovik na Pastor Kayihura Michel bashoboraga gusangira uwo murimo n’abagore b’icyitegererezo nka Mukanyangezi Rodia.
Uyu mubyeyi w’icyamamare muri ADEPR, watangiye ivugabutumwa mu 1960 aturutse i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), azanywe n’umugabo we Gakwavu Musa, yakoze umurimo ukomeye cyane.
Yavunnye amatorero menshi, bituma aba icyamamare. Iyo abagore baza kuba baremererwaga ubupasiteri icyo gihe, nta gushidikanya ko na we yari kuba umwe mu bashumba bakomeye, ndetse ashobora no kugera ku rwego rw’umushumba mukuru.
Mu bagore batandatu tuvuga, harimo: Ev. Mukanyangezi Rodia, Umuhoza Aurélie, Pastor Rugerindinda Alice uyoboye Paruwase ya Bugesera, Pastor Ufitinema Chantal uyoboye Paruwase ya Rulindo, Pastor Mukagashugi Marie Chantal wagizwe Umushumba Nshingwabikorwa w’Ururembo rw’Amajyepfo, na Pastor Kamukama Edith wagizwe Umushumba Nshingwabikorwa w’Ururembo rw’Iburasirazuba.
Aba bose bazahora bazirikanwa nk’abagore bafite umwihariko mu itorero rya ADEPR. Icyinyuranyo ni uko bane muri bo bahawe inshingano z’ubushumba, mu gihe babiri batabonye ayo mahirwe.
Nyuma y’uko ADEPR isengeye abapasiteri barimo abagore, bamwe babyakiriye nk’ikintu gishya kitari gisanzwe, ndetse hari n’abatunze kubyemera. Nyamara byari byaravuzwe mu buhanuzi ko hazabaho impinduka bamwe mu bayoboke batazakira neza, harimo no guha abagore inshingano mu buyobozi.
Aba bagore bane bahawe kuyobora inzego zitandukanye, harimo urwego rw’ubushumba nshingwabikorwa mu ndembo z’Amajyepfo n’Iburasirazuba, ndetse na za paruwase za Bugesera na Rurindo.
Mu gihe cy’ihirima ry’ingoma ya Rev. Karuranga Ephrem muri ADEPR, hari hamaze kugaragara ibimenyetso by’uko umugore azinjira mu buyobozi bukuru bw’itorero.
Muri ibyo bihe, madamu Umuhoza Aurélie yasigaranye by’agateganyo inshingano zo kuyobora ADEPR mu gihe cy’iminsi irindwi, kuva ku wa 2 Ukwakira 2020 kugeza ku wa 8 Ukwakira 2020. Ibi byatumye aba umugore wa mbere wicaye ku mwanya wo hejuru cyane mu buyobozi bwa ADEPR.
Kuba abagore batangiye guhabwa inshingano nk’izi mu buyobozi bwa ADEPR bifite ibisobanuro byinshi, harimo: Kugaragaza ko umugambi w’Imana udashobora kuburizwamo n’abantu, kwerekana ko nta guheza igitsina gore mu buyobozi bw’itorero, kuko bose basangiye Umwuka Wera no kugaragaza ko mu gihe kiri imbere hashobora kuboneka umugore uyobora ADEPR ku rwego rwo hejuru cyane.
Nta gushidikanya ko Rev. Isaie Ndayizeye, umushumba mukuru wa ADEPR, yagaragaje ubudasa ugereranyije n’abamubanjirije, kuko yemeye ko abagore bahabwa inshingano, kandi na we ashobora kuzasimburwa n’umugore.
Biragaragara ko mu myaka 85 ishize, imyumvire y’abayoboke ba ADEPR ku ruhare rw’umugore mu buyobozi yari ikiri hasi, ariko uko imyaka izagenda ishira izagenda izamuka. Rev. Isaie Ndayizeye yemeje ko nta hantu na hamwe muri Bibiliya handitswe ko umugore atagomba kuba umushumba.
Ikindi gitangaje ni uko hari aho umugore yahejwe mu buyobozi bw’itorero, nyamara Yesu Kristo twizera yarabyawe n’umugore. Imana ntiyahisemo umugabo ngo abe ari we uterwa inda, bikaba bigaragaza ko umugore afite agaciro gakomeye mu mugambi w’Imana.
Turifuriza aba bagore gukomeza kubaka amateka meza, nubwo baje mu gihe itorero rifite ibibazo byinshi. Bashobora guhura n’imbogamizi zirimo gusuzugurwa no gucibwa intege, ariko bagomba gukomera ku nshingano bahawe, bakazikora neza.
Aba bashumba b’abagore bashobora guhura n’ibigeragezo bitandukanye, ariko nibakomere, bime amatwi amagambo abaca intege, bakore umurimo wabo neza. Abazabakurikira bazahora bibuka ubutwari n’umuhate bagaragaje mu mwaka wa 2026, ubwo bahabwaga inshingano zitari zisanzwe muri ADEPR.
Pastor Rugerandinda Alice
Umuhoza Aurelie