× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amavu n’amavuko ya Hyssop choir ikataje mu ivugabutumwa mu ntero igira iti "Umukiza abe hamwe namwe"

Category: Choirs  »  September 2023 »  Alice Uwiduhaye

Amavu n'amavuko ya Hyssop choir ikataje mu ivugabutumwa mu ntero igira iti "Umukiza abe hamwe namwe"

Hyssop igizwe n’abaririmbyi 68 bari mu bice bibiri (2), aho abaririmbyi 56 babarizwa mu gihugu naho 12 bakaba babarizwa mu bihugu by’amahanga.

Hyssop Choir yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 2004, itangira ari korali y’abanyeshuri bo kw’itorero rya ADEPR Kiruhura mu Mujyi wa Kigali. Bakoraga umurimo mu gihe cy’ibiruhuko (Vacance) gusa ariko nyuma bamwe na bamwe bamaze kurangiza amashuri yisumbuye (Secondaire) nibwo batangiye gukora mu buryo buhoraho!

Indirimbo za mbere z’amajwi (Audio) zagiye hanze mu mwaka wa 2010 naho videwo za mbere zo zasohotse mu mwaka 2017. Bakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo "Umukiza abe hamwe namwe" yakozwe mu buryo bw’amajwi na Bonkey Pro.

Umuyobozi wa Hyssop choir yagize ati "Twatangiye turi abana bato cyane mu buryo bwombi (mu mubiri no mu gakiza) ndetse abenshi banyuze mu ishuri ryo ku cyumweru (Sunday School) ariko twagiye dukura ndetse turaguka cyane cyane mu buryo bw’umwuka kuko twatangiye turirimba indirimbo z’abandi.

Gusa nyuma y’igihe gito Umwuka Wera yatangiye kumurikira bamwe muri twe dutangira guhimba indirimbo zacu ariko ugasanga akenshi turirimba dukora ku mpande zose z’ubuzima abantu babayemo (Ibigeragezo, intambara z’ubuzima,...), mbese tuvanga ubutumwa (message).

Nyuma twaje guhishurirwa n’Umwuka Wera ubutumwa bwa nyabwo dukwiriye kubwiriza abantu ubwo ari bwo (ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo).

Ndetse uko guhishurirwa natwe ubwacu byatugiriye umumaro munini cyane kuko abenshi twari tutaranasobanukirwa ubutumwa bwiza icyo ari cyo. Nanavuga ko abenshi cyangwa twese twaririmbaga ariko mu by’ukuri tudakijijwe bituruka ku bujiji bwo kudasobanukirwa n’Ijambo ry’Imana!

Ibyo byose rero byaturutse ku kubanza kwicara hasi tukiga Ijambo ry’Imana mu buryo bwimbitse kugira ngo dusobanukirwe neza umugambi w’Imana kuri twe no ku bantu bayo muri rusange, twe kugendera mu kigare cyo kuririmba gusa, ahubwo twe ubwacu tubanze twisobanukirwe tubone uko tubwira abandi ubuzima tubayemo".

lyi korali usanga ibikorwa byayo byibanda ku ivugabutumwa mu buryo bwombi indirimbo n’ijambo ry’Imana kuko niwo muhamagaro wabo. Ishyira imbaraga nyinshi mu gukora ibihangano byinshi ndetse no kujya mu bice bitandukanye by’igihugu kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo cyane cyane binyuze mu ndirimbo!

Umuyobozi wayo yongeyeho ati: "Intego yacu ni ukujya mu mahanga yose tukababwira ubuntu twagiriwe n’Imana muri Yesu Kristo, wemeye kubambirwa ibyaha byacu kugirango twe tubabarirwe gukiranirwa kwacu kose akaduha agakiza k’ubuntu ntakiguzi dutanze;

Kugira ngo abazizera ibyo bave mu byaha nabo bakire kuba abana b’Imana batabiheshejwe n’ikindi kintu icyaricyo cyose ahubwo babiheshejejwe no kwizera Yesu Kristo bityo ntibazarimbuke ahubwo bazabane n’Imana iteka ryose kuko ariwo mugambi wayo ku muntu!

Mu ndirimbo za Hyssop harimo "Gumana nange", "Iyo ntama","Hunga udapfa","Imyambaro" n’izindi. Ni korali ifite ubuhanga mu mihimbire no mu miririmbire kuko ifite indirimbo zomora imitima zisubizamo intege abizera bose.

Hyssop choir itegerejwe kuri ADEPR Biryogo mu gitaramo "ABANYAMUGISHA LIVE CONCERT" cyateguwe n’umuramyi Joshua N. Kizaba ku wa 15 Ukwakira 2023 saa 14:00 z’igicamunsi cy’amanywa, kwinjira ni ubuntu. Kizayobwa na Mc Issa Noel Karinijabo ufatwa nka nimero ya mbere mu kuyobora ibitaramo muri Gospel.

"Hunga Udapfa" ni imwe mu ndirimbo zakunzwe za Hyssop Choir

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA HYSSOP YA ADEPR KIRUHURA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mperereye rubavu najye iyi korari inkora ku mutima kubera ibihangano byayo nkunda indirimbo yabo yitwa "Ndakwihaye" "Ndashima" I rubavu muzadusure bizadushimisha

Cyanditswe na: Tuyishime Samuel  »   Kuwa 03/10/2023 00:35