× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uganda: Umujyi wa Lugazi wuzuye Umwuka w’Imana mu minsi 3 y’igiterane cya Ev. Dana Morey

Category: Ministry  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Uganda: Umujyi wa Lugazi wuzuye Umwuka w'Imana mu minsi 3 y'igiterane cya Ev. Dana Morey

Lugazi, Uganda — Mu gihe cy’iminsi itatu izibukwa iteka, kuva ku wa 11 kugeza ku wa 13 Nyakanga 2025, umujyi wa Lugazi wahindutse igicumbi cy’umuriro wa Gikristo, ubwo abantu ibihumbi n’ibihumbi bateraniraga muri Miracle Gospel Harvest Crusade.

Miracle Gospel Harvest Crusade, ni igikorwa cyateguwe na A Light to the Nations, kiyobowe na Evangelist Dana Richard Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abari aho ntibazigera babyibagirwa. Imiryango yarahindutse yakira agakiza, imitima imenetse yarakize, abarwayi barakize, kandi roho nyinshi zamenye Yesu Kristo, zinamwakira nk’umwami n’umukiza.

Umunsi wa Mbere – Ijwi risenya icyaha ryavugiwe i Lugazi

Ku munsi wa mbere, ku wa 11 Nyakanga, Ev. Dana Morey yatanze ubutumwa bukomeye bushingiye kuri Bibiliya, agaragaza ingaruka ziremereye z’icyaha ku muntu ku giti cye, ku mibanire ye n’abandi, ku muryango ndetse no ku muryango mugari.

Yagize ati: “Yesu ntashobora kongera kwicwa, cyangwa gutsindwa. Yatsinze icyaha, urupfu n’imva. Ubu ni muzima, ni Umwami w’abami n’Umutware w’abatware.”

Ubutumwa bwe bwabaye nk’umuriro utwika mu mitima y’abanyabyaha. Benshi bararize, barihana, abandi bamamaza izina rya Yesu nk’Umucunguzi wabo.

Mu ijoro ry’icyo gihe, abantu bagiye bavugishwa, barakizwa, abarwayi barakira, ndetse benshi binjira mu bucuti bushya, bibera inshuti n’Imana.

Umunsi wa Kabiri – Yesu yakuye imitima mu mwijima

Ku munsi wa kabiri, Umwami Yesu yohereje ubutumire bugaragara – yahamagaye:
• Abari bacogoye mu kwizera
• Abari bishimiye ubuzima badasenga
• Abari mu mwijima w’umwuka n’abananiranywe

Ev. Dana yibukije imbaga ko Yesu adategeka umutima w’umuntu, ahubwo yinjira binyuze mu rukundo no gutegereza.

Yagize ati: “Yesu ari ku rugi, arakomanga. Ashaka kugaruka mu buzima bwawe. Mureke yiyinjirire.”

Ijoro ryabaye ryiza cyane – abantu barasenga, bararira, bararamya. Hari ubusabane mu mwuka bukomeye, aho abari barazimye bongeraga gucana urumuri w’ukwemera (ukwizera).

Umunsi Usoza (Grand Finale) – Umusozo udasanzwe wabaye igitangaza

Ku munsi wa nyuma, tariki ya 13 Nyakanga 2025, igitaramo cyasojwe gisa n’igitaramo cy’amateka: “Emptying Hell, Filling Heaven” ni yo yari insanganyamatsiko, bivuze guhombya ikuzimu ukungura ijuru, cyangwa gusiga ubusa ikuzimu ukuzuza ijuru.

Ku kibuga cya Wagadugu Railway Grounds, abantu barenga ibihumbi bateraniye hamwe ku isaha ya Saa Kumi z’umugoroba (4PM EAT), bamwe barebera amashushu ku masikirini manini mu mijyi n’uduce two mu cyaro.

Bimwe mu byaranze iki giterane:
• Abarwayi bakize indwara zitandukanye
• Abafite ubumuga bwo kutabona barebye
• Abarwaye umutima n’agahinda baruhutse
• Urubyiruko rwasubiye mu mwuka
• Abakuze bagaruye ibyiringiro

Pastor w’itorero rimwe yaravuze ati: “Ibi si inama. Si ibiterane nk’ibisanzwe. Ibi ni amateka! Imana iri kuvugira i Lugazi.”

A Light to the Nations yatangaje ko iki gikorwa ari igice cy’urugendo rugari rwo kuvuza impanda ku mugabane wa Afurika.

Umuvugabutumwa Dana Morey yasoje agira ati: “Igitangaza si ukubona abantu bakize gusa, ahubwo ni uguhindurwa burundu k’umutima. Uganda iri kuvugururwa, umuntu umwe kuri umwe.”

Inyigisho za Ev. Dana Morey zateye benshi kugurumana mu mitima, bihana nta mpaka

Abantu baratuye, barihana, barakizwa (mu mubiri, mu mwuka no mu marangamutima)

Ababarirwa mu bihumbi n’ibihumbi i Lugazi bumvise ijambo Yesu inshuro amagana mu matwi yabo!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.