Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Mukakanani Caline ni umwe mu bakobwa bafite ijwi ryiza ryo kuririmbira Imana, akaba aje mu ruhando rw’abandi bahanzi bahamagariwe kuririmba.
Mukakanani Caline yamaze gukora amashusho y’indirimbo yise ‘Naba Nawe Mana’. Mu kiganiro yagiranye na Paradise ubwo yari ari gufata amashusho y’iyi ndirimbo, yayitangajeho byinshi, asobanura icyo agamije mu gukora iyi ndirimbo.
Mukakanani Caline yabwiye Paradise ati: “Ndi gukora amashusho y’indirimbo yitwa Naba Nawe Mana, ni indirimbo nakoze mu majwi, ku bwo gukundwa cyane, ubwo mperutse kwakirwa na Radio Inkoramutima abakunzi bange bansabye kuyikorera amashusho".
Ubusanzwe, Mukakanani Caline afite ubumuga yatewe no kurwara byamuviriyemo gutakaza urugingo rw’akaguru. Iyi ni imwe mu zindi ndirimbo nyinshi yifuza gushyira amashusho yazo hanze. Yatangarije Paradise impamvu yahisemo kubanza iyi mu magambo agira ati:"Ni byo mfite izindi ndirimbo, ariko iyi ni yo Imana yambwiye ko ifite umwihariko ku bwubutumwa buyirimo."
Akomeza avuga ko abakunzi be bashonje bahishiwe abatera amatsiko yuko amashusho ari bugufi kandi ko bazaryoherwa na yo. Uyu muhanzikazi Mukakanani Caline aherutse gutumirwa mu giterane cyabereye i Huye, akaba yarahuriyemo Sauti Hewani Ministries, ndetse akerekana ko yahamagawe n’Imana yamuhaye impano yo kuririmba.
Nyuma yo gufata amashusho
Amashusho y’indirimbo ntasanzwe
Ubwo yari mu giterane