Matayo 6:6 - Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.
Bavandimwe muri Kristo Yesu, Mwaramutse!
Nongeye gufata umwanya ntekereza ku masengesho umuntu akora wenyine (Personal prayers) n’ayo akora kubera ko uri kumwe n’abandi (Corporate prayers). Nasanze nabigereranya no kurya.
Ubundi umuntu ashobora kurya ari wenyine cyangwa agasangira n’abandi. Icyo gusangira n’abandi bimara, ni ugutera umuntu appetit gusa. Ubundi kandi gusangira n’abandi bisaba abantu kugira discipline.
No gusenga niko bimeze. Amasengesho umuntu asenganye n’abandi amufasha gusa kugendera kuri gahunda y’itsinda basenganye. Byanatera "courage" yo gusenga mu gihe abo bari kumwe basenga cyane.
Ariko ikigira agaciro ni amasengesho buri wese mu bagize itsinda akora, n’uburyo umutima we yawuteguye gusenga. Ubundi abaryi beza bazi ko kwisangiza biha umuntu kwisanzura.
Ni ko bimeze no gusenga wenyine, bigufasha kwisanzura imbere y’Imana, uyibwira ibiri ku mutima utikanga abandi, usenga uhagaze wananirwa ugasenga uryamye, ugenda, usenga uvuga amagambo yumvikana ugahindura ukavuga mu ndimi, ukavugisha amarira....byaba ngombwa ugatunga Imana urutoki!
Ngutuye amasengesho yawe yihariye!
Ngusigiye uwo mukoro.
VA mu bantu. Umuririmbyi ati "Muze mwenyine twihererane kandi munsange ahantu hatari abantu...."
Mugire umunsi mwiza !
*©️📩You can access all my daily devotions at my below Facebook page:* Bishop Dr. Fidele Masengo”