× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amagambo Eberechi Eze yavuze asezera ikipe ya Crystal Palace yakomeje ukwizera kwa benshi

Category: Sports  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Amagambo Eberechi Eze yavuze asezera ikipe ya Crystal Palace yakomeje ukwizera kwa benshi

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umwongereza ufite inkomoko muri Nigeria, Eberechi Eze, yashimishije benshi ubwo yasezeraga ku bafana ba Crystal Palace nyuma yo kwerekeza muri Arsenal.

Mu butumwa bwuje amarangamutima yatangaje ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa 23 Kanama 2025, ubwo yasinyaga amasezerano yo gukinira Arsenal, yashimangiye ko ibyo Imana yabakoreye akiri muri Crystal Palace bizahuza abantu mu bisekuru bizaza.

Eze yagize ati: “Imana yadukoreye ikintu kizaduhuza mu bisekuru byinshi.” Yavuze ko muri Crystal Palace atagize umumaro wo gukina umupira gusa, ahubwo ko ibyo yahakoreye byari no gusiga umurage w’ihumure n’ukwemera, abinyujije mu mpano ye, akanyamuneza, n’ukwizera kwe. Yongeyeho ko umurage nk’uwo urenze kure umupira w’amaguru.

Abafana benshi n’inshuti ze bamwishimiye, bamubwira aya magambo: “Umukirisitu mugenzi wanjye, Umunyanijeriya mugenzi wanjye,….—yasinye muri Arsenal. Mwuka Wera mfasha.”

Nubwo hari abagaragaje ubwoba cyangwa gutebya, ubwinshi bw’ibitekerezo byari ibirimo amagambo yo gushima Imana, “Amen”, imitima ya emoji z’urukundo, n’utwambi tw’umuriro, bigaragaza ko ubutumwa bwa Eze bwakoze ku mitima ya benshi.

Eberechi Eze yahinduye ikipe ku wa 23 Kanama 2025, ubwo yasinyiraga Arsenal avuye muri Crystal Palace ku masezerano y’imyaka ine (yiyongeraho ubuenganzira bwo kongeraho umwaka umwe), ku giciro cya £60 million (Amayero miliyini 60) hakiyongeraho £7.5 million (Amayero miriyoni 7.5) bitewe n’imikorere.

Imana yadukoreye ikintu kizakomeza kuduhuza mu bihe by’ibisekuruza bizaza- Eze

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.