Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool muri sinema nyarwanda, yerekanye inzu y’igiciro cyinshi yujuje muri Kigali. Mu kuyereka abakunzi be n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yifashishije umurongo wa Bibiliya.
Ku mugoroba w’uyu wa 20 Ukwakira 2022 ni bwo Alliah Cool yatangaje inkuru y’uko yujuje inzu y’akataraboneka. Ni inzu igeretse iri mu Mujyi wa Kigali muri Kibagabaga, ikaba ifite agaciro ka Miliyoni 500 Frw nk’uko tubicyesha The New Times.
Alliah Cool yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, yandika ko kugera kuri ibi ari isezerano ry’Imana risohoye. Birashoboka ko yari amaze igihe abirota cyangwa akaba yari yarabihanuriwe.
Yavuze ko nta jambo na rimwe Imana ivuga ngo rihere nk’uko biri mu cyanditswe cyo mu Bibiliya yifashishije atangaza iyi nkuru. Icyo cyanditswe ni Luka 1:37 havuga ngo "Kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere".
Yanditse kandi ko nta kidashoboka ku Mana. Ati "Ku Mana, nta kintu na kimwe kidashoboka". Yashimiye musaza we akaba na bucura mu bana bavukana kuri nyina. Uyu musore witwa Sagamba Benefice ni we wayoboye ibikorwa byo kubaka iyi etaje ya Alliah.
Alliah ati "Ndashimira musaza wanjye @sagambabenefice bucura bwa Mama (our last born), umu Enjeniyeri muto mu mujyi, ufite mu mutwe hagutse. Wakoze akazi gakomeye. Watumye inzozi zanjye ziba impamo. Warakoze, Imana iguhe umugisha".
Alliah Cool azwi cyane muri filime yitwa "Alliah The Cool" yasohoye mu mpera za 2021. Ni filime ivuga ku muntu wabihiwe n’urushako kubera ibigeragezo, akaba yarayikoze afatanyije na kompanyi yo muri Nigeria yitwa "One Percent International Management". Niyo filime yamwubakiye izina mu buryo bukomeye.
Ni umukinnyi wa sinema uri mu bakunzwe cyane
Iyi nzu ifite agaciro ka Miliyoni 500 frw
Musaza Alliah niwe wayoboye ibikorwa byo kubaka iyi nzu
Ubutumwa bwa Alliah bwuzuye amashimwe ku Mana