× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alicia na Germaine batangaje itariki bazashyirira hanze indirimbo yabo nshya "Ibendera" itegerejwe cyane

Category: Artists  »  1 month ago »  Our Reporter

Alicia na Germaine batangaje itariki bazashyirira hanze indirimbo yabo nshya "Ibendera" itegerejwe cyane

Abahanzikazi bagize itsinda "Alicia and Germaine" bakomeje kunezeza abakunzi babo, nyuma yo gutangaza ku mugaragaro itariki bazashyirira hanze indirimbo yabo nshya bise “Ibendera”, imaze igihe itegerejwe na benshi.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mutarama, aba bavandimwe bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo batangaza ko iyi ndirimbo yabo nshya izajya hanze ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026.

Mu butumwa bashyize kuri Instagram, bagize bati: “Shalom!! Indirimbo yacu ‘Ibendera’ irajya hanze ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026. Mwitegure kuryoherwa, guhemburwa no guhabwa umugisha binyuze muri iyi ndirimbo. Turabashimira cyane ukwihangana n’urukundo mwatugaragarije.”

“Ibendera”, indirimbo ya Gospel iri mu njyana ya Amapiano

“Ibendera” ni indirimbo nshya ya Gospel iri mu njyana ya Amapiano, injyana igezweho kandi ikundwa cyane n’urubyiruko. Nk’uko byatangajwe na Papa Innocent, se wa Alicia na Germaine, iyi ndirimbo igamije guhumuriza imitima y’abantu no kubibutsa ko ibendera rya Yesu Kristo ritazigera rimanurwa, kabone n’iyo ibigeragezo byaba bikomeye.

Yagize ati: “Ibendera rifite ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza abantu no kubashishikariza gukomeza kwizera Imana. Ni indirimbo ifite umudiho wa Amapiano, ku buryo n’abashaka kubyinira Imana bazabibonamo umunezero udasanzwe.”

Yongeyeho ko iyi ndirimbo izaza irimo udushya twinshi, by’umwihariko mu mashusho yayo, aho yavuze ko hari ibintu bitigeze bikorwa mu ndirimbo zose aba bakobwa bakoze mbere.
Urugendo rukomeje gutanga icyizere

Alicia na Germaine ni abavandimwe b’abakobwa bakomoka mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Nubwo bamaze igihe gito mu muziki, bamaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zirimo Urufatiro, Rugaba, Ihumure, Wa Mugabo, Uriyo na Ndahiriwe, zose zirangwa n’ubutumwa bwimbitse bwo kwizera no gukunda Imana.

Mu Nzeri 2025, mbere yo gusubira ku ishuri, aba bakobwa basohoye playlist y’indirimbo zabo zose bayita “Alicia and Germaine Songs”, mu rwego rwo gusigira abakunzi babo indirimbo zibaherekeza mu rugendo rwo kwizera.

Uretse kuba abahanzi, Alicia na Germaine ni abanyeshuri: Alicia yiga ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, mu gihe Germaine we yiga Literature, French na Kinyarwanda (LFK). Nubwo amasomo abasaba byinshi, bashimangira ko umuziki bawufata nk’umuhamagaro n’ubutumwa, bityo bakazawukomeza nta nkomyi.

“Ibendera”, indirimbo itanga icyerekezo gishya muri Gospel nyarwanda

Indirimbo “Ibendera” itegerejwe nk’ishobora kuzana umwimerere mushya mu muziki wa Gospel mu Rwanda, aho ubutumwa bwo mu ijuru buhuje n’umudiho ushimishije wa Amapiano. Ifite intego yo kwibutsa abantu guhagarara ku kuri, ku kwizera no ku rukundo bafitiye Kristo.

Mu gihe hasigaye amasaha make ngo isohoke, Alicia na Germaine bakomeje kwiyerekana nk’urugero rwiza rw’urubyiruko rukoresha impano yarwo mu guhesha Imana icyubahiro, banagaragaza ko injyana zigezweho zishobora gukoreshwa neza mu ivugabutumwa.

Alicia yifurije murumuna we Germaine isabukuru nziza

REBA INDIRIMBO "URIYO" YA ALICIA AND GERMAINE YAKUNZWE CYANE

UMVA INDIRIMBO "IBENDERA" IGIYE KUJYA HANZE MU BURYO BW’AMASHUSHO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.