× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alicia na Germaine bashyizwe ku mwanya wa mbere na IGIHE mu bahanzi 10 bo guhangwa amaso muri 2026

Category: Artists  »  1 month ago »  Sarah Umutoni

Alicia na Germaine bashyizwe ku mwanya wa mbere na IGIHE mu bahanzi 10 bo guhangwa amaso muri 2026

Ibikorwa birivugira! Ibikorwa by’abahanzi bashya mu Rwanda byatumye batekerezwaho n’ikinyamakuru IGIHE, bashyirwa ku rutonde rw’abahanzi 10 bo guhangwa amaso muri uyu mwaka mushya wa 2026. Ni urutonde ruyobowe na Alicia na Germaine.

Alicia na Germaine ni abaramyi bashya bamaze umwaka umwe mu muziki wa Gospel, bakaba bakunzwe cyane mu ndirimbo "Uriyo" imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 810 ku rubuga rwa Youtube mu mezi macye cyane imazeho.

Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Rubavu, biyemeje kuririmbira Imana kuva mu myaka y’ubuto bwabo kugeza imvi zibaye uruyenzi. Batuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa, Umudugudu wa Gihira, basengera muri ADEPR Ruhangiro.

Alicia ufitimana na Germaine Ufitimana bavuka kuri Ufitimana Innocent na Uwamahoro Beatha. Umubyeyi wabo Ufitimana Innocent [Papa Innocent] ni we ureberera umuziki wabo binyuze muri kompanyi yashinze yitwa ABA Music.

Alicia yiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’ubuganga - afite imyaka 21 y’amavuko, mu gihe Germaine afite imyaka 19 akaba yiga Indimi n’Ubuvanganzo muri Ecole de Lettres de Gatovu ryo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Kintobo, aho ari mu mwaka wa gatandatu.

Alicia na Germaine bamaze gushyira hanze indirimbo 7 ari zo: Urufatiro, Rugaba, Wa Mugabe, Ihumure, Uriyo, Ndahiriwe na Ibendera [mu buryo bw’amajwi]. Bateguje ko amashusho y’indirimbo "Ibendera" azajya hanze ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abahanzi 10 bashyizwe ku rutonde na IGIHE mu nkuru yanditswe na Uwiduhaye Theos, barimo 3 bakora umuziki wa Gospel [Alicia na Germaine, Emelyne Penzi na Giramata] n’abandi 7 bakora umuziki usanzwe [secular]. Uru rutonde ruyobowe na Alicia na Germaine, rugaragaraho abahanzi 10 bo guhangwa amaso mu 2026 aribo:

1.Alicia na Germaine [bakora umuziki wa Gospel]
2. Emeline Penzi [akora umuziki wa Gospel]
3. Chacha Imfurikeye
4. Elvis Lenzy
5. Ian Vanga
6. Yugi Umukaraza
7. Rlutta
8. Fox Makare
9. Lamah
10. Giramata [akora umuziki wa Gospel]

Alicia na Germaine nibo bayoboye urutonde rw’abahanzi 10 bo guhangwa amaso mu 2026

Alicia and Germaine bakunzwe cyane mu ndirimbo "Uriyo"

Emelyne Penzi name yashyizwe kuri uru rutonde rw’abahanzi 10 bashya bahagaze neza

Giramata yashyizwe ku mwanya wa 10 mu bahanzi bo guhangwa amaso mu 2026

REBA INDIRIMBO YA ALICIA NA GERMAINE BASHYIZWE KU MWANYA WA MBERE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.