× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alexis Nkomezi yasohoye indirimbo “Amaraso” yakoranye na Gisubizo Ministries

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Alexis Nkomezi yasohoye indirimbo “Amaraso” yakoranye na Gisubizo Ministries

Alexis Nkomezi, umuramyi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yasohoye indirimbo nshya yise “Amaraso” yakoranye na Gisubizo Ministries.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Alexis Nkomezi asobanura byinshi kuri iyi ndirimbo ishimangira agaciro k’amaraso ya Yesu mu buzima bw’Umukristo, yatangaje ko ari umusaruro w’urugendo rwe rw’imyaka irenga 20 mu muziki w’Imana.

Mu magambo ye bwite yagize ati: “Maze imyaka irenga 20 nkora umuziki ariko maze imyaka 7 nkora umuziki wanjye ku giti cyanjye.”

Atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho asengera muri Christ Our Hope Evangelical Church, akaba ari na ho akomereza umurimo w’Imana binyuze mu mpano ye yo kuririmba.

Imvano y’indirimbo “Amaraso”

Nkomezi avuga ko iyi ndirimbo ishingiye ku kuri kw’Ibyanditswe Byera, kandi ko igamije kwerekana ko ari amaraso ya Yesu gusa ashobora gukiza no guhindura ubuzima.

Iyi ni imwe mu mirongo igaragara muri iyi ndirimbo: “Amaraso y’Umukiza ni yo yoza ibyaha by’abari mu isi, ni yo yeza agatunganya abanduye imitima.”

“Ubundi nta cyo nakwishoboza, ndetse ndi n’umunyantege nke, ariko ku bw’amaraso ya Yesu nabaye uw’agaciro. Ndakomeye, ndashinganye, mfite imbaraga, ndi amahoro, ngenda nemye kandi ndanezerewe.”

Ubufatanye na Gisubizo Ministries

Alexis Nkomezi yabwiye Paradise ko Gisubizo Ministries atari abantu ba kure kuri we, ahubwo ko ari Ministeri abarizwamo. “Gisubizo ni Ministere yanjye, rero gukorana indirimbo na bo urumva ko ari abantu banjye nta cyagorana,” ni ko yabisobanuye.

Uko indirimbo yakiriwe

Indirimbo “Amaraso” yakiriwe neza cyane, nk’uko abivuga. Ati: “Iracyakomeje kuzamuka kandi izagera aho twifuza. Ibyishimo ni byinshi kubona abantu bayakira mu buryo bwagutse, bitwereka ko ubutumwa buyirimo bukora ku mitima ya benshi.”

Intego afite imbere mu muziki

Alexis Nkomezi afite icyerekezo kirekire mu muziki uhimbaza Imana. Yabivuzeho agira ati: “Intego mfite imbere ni ugukomeza gukorera Imana ariko ku rwego rwiza ruteye imbere cyane kurenza urwo turiho ubu.”

Asoza, yahamije ko indirimbo “Amaraso” ari imwe mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye yizeye ko izakomeza gufasha imitima myinshi kwibuka no kwizera ububasha bw’amaraso ya Yesu.

Reba Indirimbo “Amaraso” kuri YouTube:

Wanamukurikira kuri:
Twitter: /nkomezi_alexis
Instagram: /nkomalexis
Facebook: /nkomezi.alexis

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.