× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alarm Ministries izaririmba mu gitaramo cya Pasika "Ewangelia Easter Celebration Concert" kizabera muri BK Arena

Category: Choirs  »  February 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Alarm Ministries izaririmba mu gitaramo cya Pasika "Ewangelia Easter Celebration Concert" kizabera muri BK Arena

Alarm Ministries imwe mu makorali akomeye cyane mu Rwanda, izataramira abazitabira igitaramo cya Pasika cyahawe izina rya ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’, kizabera muri BK Arena.

Igitaramo cya Pasika cyahawe izina rya ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’, ku nshuro ya mbere kizabera mu nyubako yagenewe ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda izwi ku izina rya Kigali BK Arena, ku itariki ya 31 Werurwe 2024, imwe mu makorali akomeye muri iki Gihugu yatangaje ko izaba imwe mu zizatarama.

Iyi ni korali ikomeye bidasubirwaho, korari Alarm Ministries imaze igihe kitari gito iririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo izakunzwe cyane nka Mungu Ni Yule Yule, Ijambo Rye Rirarema, n’izindi. Yemeje ko izaririmba muri iki gitaramo nyuma y’iminsi micye Ambassadors of Christ Choir nayo itangaje ko izaririmba muri iki gitaramo.

Alarm Ministries ifite abaririmbyi b’abahanga, ikaba ikurikirwa n’abarenga ibihumbi 116 kuri YouTube gusa. Ifite indirimbo zarebwe inshuro zibarirwa mu mamiliyoni.

Urugero nka "Mungu Ni Yule Yule" imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 6.7, "Songa Mbele" imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1.7, n’izindi zirimo iyo baheruka gushyira hanze bise Intsinzi, na yo imaze kurebwa inshuro zibarirwa mu bihumbi.

Alarm Ministries yatangiye mu mwaka wa 1999, kuri ubu iri hafi kuzuza imyaka 25 ikorana umwete, kuko hafi buri kwezi isohora indirimbo, kandi zose zigakundwa mu buryo budasubirwaho.

Izina Alarm cyangwa impuruza, ryavuye mu mateka mabi u Rwanda rwagize mu mwaka wa 1994, ubwo wasigaga abarenga miliyoni bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Batangiza iri tsinda bifuzaga kubona benshi b’impuruza mu kuzana ibyiringiro mu Banyarwanda no kuzana amahoro mu Gihugu cyari kivuye muri Jenoside.

Nzahoyankuye Nicodeme [Peace Nicodem] uri mu itsinda ry’abari gutegura iki gitaramo cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda BSR, (Bible-Society Rwanda), ukorana n’amadini n’amatorero yose mu Rwanda, yatangarije Paradise ko intego yacyo ari ugufasha abantu kwizihiza Pasika.

Ati "Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n’amatsinda n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

BSR ni umuryango wa Gikristo utabogamiye kuri Leta, ukaba utanga Bibiliya ku rwego rw’itorero cyangwa umuntu ku giti cye, mu rurimi rwose ashaka, kugira ngo uwifuza kuyisoma no kuyisobanukirwa bitamugora. Icyakora ntizitangwa ku buntu, ahubwo mu rwego rwo kuwushyigikira, ugira amafaranga utanga y’ikiguzi gikwiriye, kugira ngo zizagere kuri benshi.

Ubusanzwe, Pasika ni umunsi mukuru wizihizwa n’amadini ya Gikristo gusa, icyakora kubera ko ari bo benshi mu bihugu byinshi, usanga hafi mu baturage b’Igihugu bawubashye, bambaye neza, bagasohoka, bagakora n’ibindi bibashimisha iyo bari mu minsi mikuru.

Iki gitaramo ’Ewangelia Easter Celebration Concert’, cyateguwe kugira ngo ibyishimo byabo byuzure, dore ko nk’uko babivuga baba bizihiza umunsi w’izuka ry’Umwami n’Umukiza wabo Yesu Kristo. (Luka 22: 19-22).

Kizaba kije guha imbaraga umunsi Mukuru wa Pasika

Alarm Ministries imaze kuba ubukombe. Ni umugisha ku bazataramirwa na yo muri BK Arena kuri Pasika

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.