Umuhanzi Aime Igabe, ni umusore ukiri muto ariko ufite impano ikomeye cyane bidashikanywaho ko yayihawe n’Umwuka Wera.
Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2018, ubwo yakoraga indirimbo zisanzwe zizwi nka secular music ariko Umwuka w’Imana ukomeza kumuhata birangira ahinduye inzira. Mu mwaka wa 2020 yarawumviye, atangira gukora indirimbo ziramya Imana.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yavuze ko yakunze umuziki kuva kera akiri umwana. Yakoze indirimbo ya mbere akiga mu mashuri yisumbuye. Icyo gihe yakoraga indirimbo zisanzwe.
Ageze muri kaminuza yahinduye inzira, yerekeza mu ndirimbo zihimbaza Imana. Yatangiriye ku yitwa Turagushima ku itariki 15 Kanama 2020. Iyo ndirimbo yakiriwe neza n’abakunda indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana.
Abantu batari bake bayisangije abandi, bayishyira ku nkuru za WhatsApp (status) na Facebook, kuri Instagram, kuri TikTok no ku zindi mbuga nkoranyambaga. Iri mu zamuteye imbaraga agakomeza gukora izo ndirimbo zihimbaza Imana.
Intego ye si iyo gukorera amafaranga. Nk’uko yabitangaje, Umwuka w’Imana ni wo wamusabye gutangaza ubutumwa bwiza akoresheje impano afite yo kuririmba.
Ku bw’ibyo, akora indirimbo nk’umurimo w’Imana. Kuzishyira ku mbuga nkoranyambaga ni ukugira ngo zigere kuri benshi ndetse ahantu benshi bafatanye na we mu kuyihimbaza.
Amazina akoresha mu buhanzi ni aye asanzwe. Yanze gukora nk’ibyo abandi bahanzi bakora, bakiyita andi mazina y’ubuhanzi azwi nka stage names, kuko atagambiriye kwamamara.
Indirimbo ze ziba ku rubuga rwe rwa YouTube rwitwa Aime Igabe. Ni indirimbo nyinshi nziza zikomeje kuzamuka mu mibare y’abazireba (viewers) umunsi ku munsi.
Ubu ari gusoza amashuri ya kaminuza kuko ari mu mwaka usoza ikiciro cya kabiri. Yifuza gushyiramo imbaraga, indirimbo ze zikagera kure kuko nibigenda bityo azaba ari gukora umurimo Imana yamutumye.
Indirimbo amaze amasaha make asohoye yitwa Umugisha. Abantu bakomeje kuyumva bivuye inyuma kandi banayisangiza abandi (share).
Hari izindi yagiye ashyira ku zindi channels, nk’iyitwa Nashimwe Filmz. Hariho indirimbo nziza zirimo iyitwa Isoko yakunzwe n’abatari bake.
Umuhanzi nk’uyu ni impano nziza ku bakunda Imana n’indirimbo ziyihimbaza. Ikiza ke, ni uko yiyemeje kutazasubira inyuma ngo ahagarike kuzikora cyangwa ngo yongere gukora izindi zitari izihimbaza zikanaramya Imana (gospel).
Umuhanzi Aime Igabe, ni umusore ukiri muto ariko ufite impano ikomeye cyane
I like this guy’s for the best song l olways happy for his song
Turamushimiye Aime igabe nakomereze aho nyagasani barikumwe ahabwe umugisha turamukunda ukumwuka ajya amukoresha ajye akora uko Imana niyo muyobozi✊