× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abid Cruz Ndahindurwa ’Muvandimwe’ agarutse mu njyana gakondo nyuma yo gusangira imikarago na Niyo Bosco

Category: Artists  »  26 January »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Abid Cruz Ndahindurwa 'Muvandimwe' agarutse mu njyana gakondo nyuma yo gusangira imikarago na Niyo Bosco

Umuramyi Abid Cruz Ndahindurwa, uzwi cyane ku izina rya Abid Cruz Ndahindurwa, akaba umwe mu baramyi batangiye neza urugendo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yongeye kugaragaza impano ye muri muzika y’ubuhamya.

Nyuma y’uko aheruka gusohora indirimbo yitwa "Ubu Ndera" yakoranye n’abahanzi barimo Niyo Bosco, Diana Ella, Sutcliffe, ndetse na Harison Music, ubu yongeye gukora mu nganzo, akaba yashyize hanze indirimbo nshya yise "Muvandimwe", iri mu njyana gakondo.

Iyi ndirimbo nshya ya Abid Cruz Ndahindurwa igiye hanze nyuma y’iminsi 16 asangije abakunzi be Gospel indirimbo "Arankunda" yagiyeho ubutumwa bw’ihumure n’inkunga ku bantu bari mu bihe bitoroshye, ndetse mu bihe bigoye by’ubuzima.

Indirimbo "Arankunda" yibukije abakunzi be ko batagomba kugira ubwoba mu gihe cy’amajye, kuko Imana idahindurwa n’ibihe, kandi ko ibakunda urukundo rutagira akagero.

Abid Cruz Ndahindurwa bakunze kumwita "Muvandimwe", akaba ari izina yahaye indirimbo ye nshya kuko yitwa "Muvandimwe". Ni indirimbo igaruka ku ijwi ry’umwami Yesu, riha ubutumwa umuntu ugerageza gukora ibyiza ariko akahura n’imbogamizi, akaba ahamagarirwa kugarukira Yesu akamwizera.

Iyi ndirimbo itanga ubutumwa ko umuntu atakwishoboza gukiranukira Imana mu mbaraga ze, ahubwo Kristo amuhamagara ngo amushoboze, kugira ngo babane iteka. Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Fayzo Pro.

Abid Cruz Ndahindurwa ni umusore umaze kumenyekana mu njyana gakondo ndetse n’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuva akiri muto.

Avuga ko kuva mu bwana bwe, umuziki wamufashe ku mutima cyane, kandi ko ku myaka 7 yari asanzwe yumva indirimbo, akigaragaza amarangamutima menshi. Yakomeje gukunda kuririmba muri Korari y’ishuri, ndetse abaturanyi be bamubwiraga ko afite impano ikomeye.

Mu wa mbere w’amashuri yisumbuye, ni bwo Abid Cruz yatangiye kwandika indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, yahuye na Harison Music, aho yahawe ubufasha bw’umwihariko mu rugendo rwe rwa muzika, ndetse hakaba hari n’ibibazo by’amikoro byamukomye mu nkokora.

Agaruka ku cyemezo cyafashe cyo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Abid Cruz yagize ati: “Ni cyo kinyuzuye umutima kandi akuzuye umutima gasesekara ku munwa, ikinyuzuye umutima ni inkuru nziza y’agakiza nakiriye.” Ibi byerekana ko ubuzima bwe bwose yahamagawe ku murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’umwami Yesu.

Harison Music, ikigo gifasha abahanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni cyo cyafashije Abid Cruz Ndahindurwa mu bikorwa bye bya muzika, ndetse ni yo yabahuje na Niyo Bosco, Sutcliffe, na Diana Ella mu ndirimbo "Ubu Ndera".

Harison Music ikomeje gufasha abahanzi benshi bagize impano mu muziki wo kuramya, ibaha amahirwe yo gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, kuzamamaza ibikorwa byabo, ndetse no gutanga amahugurwa ku buryo bw’umwihariko bwo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Abid Cruz Ndahindurwa yerekanye ko ikintu gikomeye mu rugendo rwe ari ugukora ibikorwa by’ubwoko bwa Gospel, bitari gusa kumenyekana, ahubwo bikanamugeza ku ntego yo kugaragaza urukundo rwa Yesu ku bantu.

Abid Cruz Ndahindurwa uheruka kuririmbana na Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo nshya

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "MUVANDIMWE" YA ABID CRUZ NDAHIDURWA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.