× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abayobozi ba Methodiste Libre ku Isi bo mu bihugu 105 bari mu Rwanda mu nama igamije kongera abakizwa

Category: Ministry  »  October 2023 »  Alice Uwiduhaye

Abayobozi ba Methodiste Libre ku Isi bo mu bihugu 105 bari mu Rwanda mu nama igamije kongera abakizwa

Mu Rwanda hateraniye abayobozi ba Methodiste Libre ku Isi mu nama ya gatandatu igaruka ku bufatanye bw’iri torero n’andi mu kongera abakizwa. Ni inama iri kubera mu Mujyi wa Kigali muri M Hotel, ikaba ifite insanganyamatsiko ivuga ngo "Ubufatanye mu ivugabutumwa kugira ngo twongere abakizwa".

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023 ni bwo iyi nama yafunguwe ku mugaragaro. Yitabiriwe n’amatorero 105 ya Methodiste Libre ku Isi. Mu gufungura iyi nama, Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi.

Abanyamadini bo mu Rwanda bari bahagarariwe na Musenyeri Laurent Mbanda usanzwe ari Archbishop w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’umuryango uhuza amadini n’amatorero yose mu gihugu, Rwanda Inter-Religious Council (RIC).

Umuyobozi Mukuru w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Bishop Samuel Kayinamura, avuga ko inama ihuje abakuru b’iri torero ku Isi, irimo gushaka uburyo abakizwa bakwiyongera. Ni inama ikomeye ihuza abayobozi ba Methodiste Libre [ Free Methodiste] ku isi rimwe mu myaka 4.

Yavuze ko bazaganira cyane ku bumwe mu rwego rwo kongera abakizwa bityo abanyabyaha bagabanuke ku Isi. Icyitezwe muri iyi nama ngo n’uko imyanzuro izayivamo izaba ishingiye ku bumwe. Ati “Turashaka kubaka ubumwe. Ubumwe mu Rwanda murabizi ko tubukomeyeho, abanyarwanda byo bazabyumva kurusha abandi”.

Perezida w’Itorero rya Metodiste Libre ku Isi, Bishop Joab Lohara, yavuze ko amahirwe yo kuvuga ku bumwe atari ko bayafite hose ku Isi, bityo kuba bayabonye mu Rwanda ni igitego ku butumwa bwiza. Yagize ati “Kuba turi hano tuganira k’ubufatanyabikorwa, ni ukwamamaza ubutumwa”.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi yashimye Itorero Methodiste Libre ku bwa byinshi byiza rimaze kugeza ku banyarwanda birimo kugira ruhare mu mibereho myiza yabo. Yakebuye abitwikira umutaka w’Itorero bagakora ibinyuranyije n’amategeko y’u Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, bityo uzajya ayica azajya akurikiranwa. Ati “Wabikorera kuri YouTube, wabikorera imbere y’abantu, iyo ukoze ibyo amategeko yacu akubuza, inzego zibishinzwe ziragukurikirana kandi twahisemo kuba igihugu kigendera ku mategeko.”

Ntiyigeze avuga izina ry’uwo ari we wese, ariko asa n’uwakomozaga kuri Apotre Yongwe ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe amanyanga ndetse akaba aherutse gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo.

Bivugwa ko Apotre Yongwe yakoze ibi byaha binyuze mu guhanurira abantu akabishyuza ibyo we yita insimburamubyizi. Mu kuburana kwe, yahakanye ibyaha ashinjwa anatanga imirongo yo muri Bibiliya ashingiraho avuga ko yemerewe kwaka amaturo abayoboke be.

Dr Usta Kayitesi yabwiye abanyamakuru ko mu kwandika imiryango ishingiye ku myemerere yemerewe gukorera mu Rwanda "nta hantu na hamwe handitse ngo twemera ubuhanuzi nk’ubuhanuzi nyirizina. Abenshi bavuga ko bemera Imana imwe ubutatu butagatifu n’ibindi.”

Yasobanuye ko abakora ayo manyanga ari abakorera kuri murandasi. Ati: “Abateje ikibazo ndetse tugomba gufatanya kugira ngo turebe uko tugikemura ni bariya bakorera kuri internet bakitwa abasenyeri batagira abakirisitu babakurikira uretse ababakurikirira ku ikoranabuhanga.”

Ati “Ariko ababikora bamenye ko Umunyarwanda arinzwe kuko gushaka kumwiba, kumutesha agaciro no kumubuza iterambere atari iyobokamana. Abanyarwanda bakwiriye gushishoza. Ubundi umuntu ukubwira ngo umuhe 5,000 Frw aguhe inzu, ayo mafaranga urumva yagura inzu koko?”

Dr. Usta Kayitesi na Musenyeri Laurent Mbanda bifatanyije na Methodiste Libre muri iyi nama

Source: lnyarwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.