× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abatoni ba Yesu Choir ya ADEPR Muhima bahumurije imitima binyuze mu ndirimbo nshya “Nimuhumure”

Category: Choirs  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abatoni ba Yesu Choir ya ADEPR Muhima bahumurije imitima binyuze mu ndirimbo nshya “Nimuhumure”

Korali Abatoni ba Yesu ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Muhima yagarukanye indirimbo nshya yise “Nimuhumure”, igamije guhumuriza imitima ya benshi bacitse intege mu buzima.

Iyi ndirimbo yasohotse ku itariki ya 13 Mata 2025, ikaba ari imwe mu ndirimbo 13 zizaba zigize album nshya ya video bari gutegura nk’uko Paradise yabitangarijwe na Perezida wa Korali Abatoni ba Yesu, Murego Ambroise.

Abatoni ba Yesu ni korali ifite amateka akomeye mu guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo. Yatangijwe mu mwaka wa 1997 n’abaririmbyi barindwi, ikorera ahari icyumba cyitwaga kwa Tabaro. Ubu igizwe n’abaririmbyi 75, bose bafite intego imwe: gukorera Imana binyuze mu bihangano byo kuramya no guhimbaza.

Mu myaka irenga 25 imaze, korali Abatoni ba Yesu imaze gukora album enye z’amajwi (audio) n’ebyiri z’amashusho (video). Album ya mbere ya video yitwa “Amarira Azashira”, iya kabiri yitwa “Araduhetse”. Iyi nshya barimo gutegura irimo indirimbo zirimo ubutumwa bukomeye, bwibanda ku guhumuriza, kwigisha no gukomeza kwizera.

Indirimbo “Nimuhumure” ifite ubutumwa buhebuje. Iririmbanwa ukwicisha bugufi n’umutima wuje impuhwe, isaba abantu bose guhagarara bwuma nubwo baba baratakaje ababo cyangwa bababaye. Ni indirimbo ibwira umuntu uri mu gahinda iti: “Humura, Imana iracyahari.”

Korali ikomeza gushimira abahanzi n’abafatanyabikorwa batuma izi ndirimbo zikorwa. Ibikorwa byo gufata amashusho n’amajwi byakozwe n’inzu za production zizewe, hagamijwe ko ubutumwa bw’indirimbo bugera ku bantu mu buryo buhebuje, kandi bwizewe.

Indirimbo “Nimuhumure” ushobora kuyisanga ku YouTube channel yemewe yitwa “Abatoni ba Yesu Choir ADEPR Muhima”, aho izindi ndirimbo na zo zizagenda zisohokera mu byumweru biri imbere kugeza album yose isohotse.

Choral Abatoni ba Yesu ikomeje gushishikariza buri wese gukomeza gukurikira indirimbo zabo no kwifatanya na bo mu gusenga no guhimbaza.
Hamanya na bo kuvuga uti: "Nimuhumure, kuko Imana itajya iva ku ijambo ryayo" ureba iyi ndirimbo kuri YouTube:

Intego ni ukuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.