× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abanyeshuri ba Kaminuza ya Gikristo ya Gatebrecas bashimye Imana banahana impano

Category: Ministry  »  49 minutes ago »  Pastor Rugamba Erneste

Abanyeshuri ba Kaminuza ya Gikristo ya Gatebrecas bashimye Imana banahana impano

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Tewolojiya ya Gatebrecas ishami rya Kigali batangaje ko bishimira cyane ubumenyi bakura mu masomo y’Ibyanditswe Byera, bibafasha gusobanukirwa neza Bibiliya igizwe n’ibitabo 66.

Bashimiye cyane abarimu babo n’ubuyobozi bwabashyiriyeho aya mahirwe adasanzwe yo kwiga no kwiyungura ubumenyi bwimbitse mu bya tewolojiya.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026, mu isomero rya Bibiliya riherereye i Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habereye umuhango wo gushimira Imana no gusabana wahuje abanyeshuri n’abakozi b’Imana biga muri iyi kaminuza imaze imyaka ine itangiye gukorera mu Rwanda.

Kaminuza ya Gatebrecas ifite icyicaro gikuru muri Canada, naho ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba ikaba ifite icyicaro i Kampala mu gihugu cya Uganda. Mu Rwanda, ikorera mu Mujyi wa Kigali, i Remera mu Giporoso.

Nubwo igikorwa cyatinze gutangira kubera imvura nyinshi yaguye mu gitondo, ntibyabujije abakozi b’Imana barimo abapasiteri n’abavugabutumwa baturutse imihanda itandukanye kwitabira, baje gushimira Imana ku byo yabakoreye binyuze mu murimo wa Dr. Ndayambaje Zilipa, umuyobozi wa Gatebrecas mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Dr. Ndayambaje Zilipa yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije gushimira Imana no kongera ubumwe n’ubusabane hagati y’abanyeshuri. Yagize ati: “Uyu munsi twaje gushimira Imana aho tugeze dutanga ubumenyi ku bakozi b’Imana, tunasangira mu rukundo.”

Yakomeje asaba abakozi b’Imana kwitabira amasomo atangwa n’iyi kaminuza, agaragaza ko ubumenyi ari ingenzi kugira ngo batere imbere mu murimo ndetse no mu mibereho yabo ya buri munsi, aho kudategereza gusa ibiva mu gusenga.

Yagize ati: “Turifuza ko abakozi b’Imana baza kwiga kugira ngo bagire ubumenyi buzatuma bahindura imyumvire, bamenye no kwiteza imbere mu buzima busanzwe n’ubw’imiryango yabo.”

Yasabye kandi itangazamakuru rya gikristo gufasha mu bukangurambaga bwo gushishikariza abakozi b’Imana kwiga. Yemeje ko Gatebrecas itanga impamyabumenyi zitandukanye zirimo Certificate, Diploma, Licence, Master’s na Doctorate.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’itangazamakuru batangaje ko amasomo biga yabafashije cyane mu buzima bwabo. By’umwihariko bagaragaje amasomo nka Counseling na Ethics yabafashije kumenya kwiyitaho no gufasha abandi mu buryo bw’umwuga.

Rev. Gahongayire Dalia yavuze ko amaze kurangiza icyiciro cya mbere, ubu ari mu cya kabiri (Masters), anateganya gukomeza kugeza kuri Doctorate.

Yagaragaje ko isomo rya Ethics ryamugiriye akamaro gakomeye mu buzima bwa buri munsi, anashishikariza abandi bakozi b’Imana kuryiga.

Yagize ati: “Kwiga ni ingenzi cyane, ndetse na Yesu yigishije abigishwa be kugira ngo bazafashe abandi.”

Undi mukozi w’Imana, Uwanyirigira Claudette, yavuze ko amasomo yize, cyane cyane Counseling, yamufashije mu buzima bwe bwite, harimo no kubasha kubabarira ababaye baramubabaje.

Mu bindi byaranze ibi birori harimo ubuhamya bwa Dr. Rev. Rwibasira Vincent, umwe mu barimu ba GETEBRECAS, wavuze ku bihe by’iterambere ry’ikoranabuhanga ahuza n’ibivugwa muri Bibiliya, by’umwihariko mu gitabo cy’Abacamanza 2:10, agaragaza uko hari ibihe abantu bibagirwa Imana.

Yasabye abanyeshuri gukora ubushakashatsi ku mateka y’ibihugu n’ingoma zitandukanye zagiye zibaho n’uko zagiye zihinduka, bakabihuza n’ibihe turimo ubu.

Abanyeshuri banungukiye kandi ku nyigisho zatanzwe na Dr. Iriboneye uyobora ikigo Rengera Ubuzima, wabigishije ku bijyanye n’imirire iboneye n’akamaro ko kumenya gutegura amafunguro afitiye umubiri akamaro.

Mu gusoza, abanyeshuri basangiye impano (nk’amarushanwa ya “kakawete”), bagirana ubusabane, basangira banishimira ibyo bagezeho mu masomo yabo.

Bakoze igikorwa cyo gushima Imana banatanga impano

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.