× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inama umukobwa w’imyaka 17 yagiriwe zatumye ahindura umwanzuro wo gukuramo inda habura umunsi umwe

Category: Health  »  5 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Inama umukobwa w'imyaka 17 yagiriwe zatumye ahindura umwanzuro wo gukuramo inda habura umunsi umwe

Laurence yafashe umwanzuro wo kubyara umwana we w’umukobwa yise Keilla nyuma yo guhabwa ubufasha (inama) n’Umuryango Mouzamahanga wita ku Buzima mu Rwanda (Human Life International Rwanda).

Umuryango wita ku buzima muri Kiliziya Gatolika wahaye umubyeyi w’imyaka 17 mu Rwanda inama kugira ngo agumane umwana we w’umukobwa utari wakavutse habura umunsi umwe gusa ngo inda ayikuremo, unamuha ubufasha wamusezeranyije.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (HLI) mu Rwanda, ukaba umuryango udashingiye ku gushaka inyungu, wigisha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu Gihugu akamaro ko kwirinda no kubigisha ibyago byo gukuramo inda ndetse n’uburyo bumwe bwo kuboneza urubyaro, izi nyigisho zikaba zarahawe umwana w’umukobwa witwa Laurence wahuye n’ikibazo cy’inda itateganyijwe.

Bivugwa ko Laurence yatewe igitutu na se w’umwana cyo gukuramo inda y’umukobwa we, ariko we yashakaga kugumana umwana we. Ubwo yegeraga abakozi ba HLI bari baheruka mu kigo cyabo basobanura uko umuntu yakwitwara yahuye n’ikibazo nk’icyo yari afite, baganiriye na we ku mwana we wari utaravuka, bamuha inama kandi bemeza ko bazamufasha mu kwishyura amafaranga y’ubuvuzi, ibikoresho by’abana no kumufasha kujya mu kiruhuko, akaba avuye ku ishuri mu gihe runaka.

Dr Brian Clowes, umuyobozi ushinzwe uburezi n’ubushakashatsi muri HLI, mu itangazo yagejeje ku kinyamakuru The Christian Post dukesha iyi nkuru, yavuze ko inkuru ya Laurence ari urugero rw’abakobwa benshi bakiri bato bo mu bihugu bya Afurika nk’u Rwanda bayobowe n’ibitekereo byo kwemera ko gukuramo inda ari bwo buryo bwonyine bwo gukemura ikibazo.

Clowes ati "Laurence wo mu Rwanda yahuye n’ikibazo cy’inda itari iteganyijwe, aho kuyikuramo yemera kubyara. Uburyo bwonyine bwo gukuramo inda mu matsinda y’abaturage amwe n’amwe yo mu Burengerazuba bw’Isi ni bwo bukoreshwa mu gukemura ikibazo. Ariko nyuma yuko Laurence amaze kumva ikiganiro cy’ubuzima bwa Human Life International umunsi umwe mbere y’uko akuramo inda, yahisemo ko ubuzima bw’umwana we bubaho."

Mu Migani 18:17 havuga ko "ubanziriza undi kuvuga mu rubanza aba asa n’ufite ukuri, kugeza igihe undi aje akaza akamuhinyuza." Ati "Iki ni igikorwa cyiza cyakabaye icy’amatsinda yose aharanira ubuzima hirya no hino ku isi: gutanga amahitamo y’ubuzima, bakagaragaza ko amatsinda atanga inama zo gukuramo inda ku bushake nta cyo aba avuga.

Umuyobozi wa HLI Rwanda, Aloys Ndenze, mu itangazo yagejeje kuri CP, yavuze ko Laurence "ubu yishimiye kuba ari umubyeyi, kandi ko ashimira Human Life International kuba yarakijije umwana we, umukobwa yise Keilla." HLI Rwanda yashinzwe mu mwaka wa 2021, igerageza gutanga ikintu kitari kimenyerewe. Yagize ati "Kurokora ubuzima bwari buteganyirijwe gushyirwaho akadomo - ni wo mutungo ukomeye.

Uyu wambaye iniforume ni mugenzi we bigana

Inama Laurence yahawe zatumye adakuramo inda y’umwana w’umukobwa yise Keilla

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.