Gu chatinga si byiza mu nzu y’Imana.
Umuco wo gu chatinga umaze kuba nk’uburo bweze mu nsengero zitandukanye. Impuguke mu by’amadini Samuel Sarambagdo w’umunya Zimbabwe yagize ati: "Ziriya mbaraga zisaba abantu gu chatinga mu gihe cy’ijambo ry’Imana ni imbaraga za Shitani zereka umuntu ko akomeye kandi uwatinya kubikora ni udakijijwe ndetse akana nta bwenge agira".
Paradise.rw yifuje kubagezaho abavugwa ko ari bo bakoreshwa na Sekibi kuri iyi ngingo
1. Abaririmbyi
Nehemiya 11:22. Umukoresha w’Abalewi i Yerusalemu yari Uzi mwene Bani mwene Hashabiya, mwene Mataniya mwene Mika wo muri bene Asafu b’abaririmbyi, bakoraga imirimo y’inzu y’Imana
Benshi mu baririmbyi bibwira ko umurimo wo kuririmba urenze iyindi yose kandi bagakeka ko bo bemerewe ibintu byose. Kuko umwifato wa bamwe mu materaniro utuma bavugwaho kudakizwa bamaramaje...igihe cy’ijambo usanga bamwe bubitse umutwe wabo inyuma y’abandi bari gu chatinga. Abandi basura imbuga zitandukanye.
2. Abacuranzi
Samuel 16:17-18
17. Nuko Sawuli abwira abagaragu be ati “Nimunshakire umuntu uzi gucuranga neza mumunzanire.”
18.Umuhungu umwe aramusubiza ati “Nabonye umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu. Ni umucuranzi w’umuhanga, ni umugabo w’imbaraga n’intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w’igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.”
Aba bo ubakubise wabamara bamwe muri bo bara chatinga abandi bakaganira abandi bagasohoka hanze ijambo ry’Imana aho wagira ngo risa nk’aho ribaryaryata. Usanga abacuranzi bamwe na bamwe bafatwa nk’abahashyi gusa mu nzu y’Imana kuko umurimo wo gucuranga kuri bo ni akazi kabatunze.
3. Abavugabutumwa batumiwe kubwiriza
Nta n’umwe muri twe uteganya kujya mu ijuru atubahirije ibyo Imana idusaba gukora hano ku isi. Nta numwe! Dushaka kurangiza umurimo Imana yaduhaye. Gukora ibyo Imana yaguhamagariye (mu murimo w’Igugabutumwa) ni ukubahiriza ibyo ijambo ry’Imana ridusaba.
Ikinyabupfura ni Ingenzi
Nubwo benshi muri bo badahuriye ku mico nk’iyi, abavugabutumwa nabo baza ku mwanya wa gatatu mu bantu bakoresha Telefoni mu rusengero cyane cyane mbere y’uko bahamagarwa kuvuga ubutumwa.
Aba kandi baza no ku mwanya wa mbere mu bacyaha iki kintu ariko bakaba n’aba mbere kukigwamo. Bamwe babyitiranya no gushaka kwerekana ko bari kureba inyigisho bateguye, abandi bakabubahira ubushyitsi ariko umwifato wa bamwe utuma batekerezwa nk’abamenyereye uruhimbi.