× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abantu 10,000 ku Isi bicwa n’ibiyobyabwenge buri munsi! Pastor Willy Rumenera avuye muri Amerika ababaye

Category: Pastors  »  September 2023 »  Our Reporter

Abantu 10,000 ku Isi bicwa n'ibiyobyabwenge buri munsi! Pastor Willy Rumenera avuye muri Amerika ababaye

Pastor Willy Rumenera Umuyobozi Mukuru wa Teen Challenge Rwanda na Brice Maddock Perezida akaba na CEO wa Global Teen Challenge, ni bamwe mu bantu barenga 70 bitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ibiyobyabwenge.

Ushobora kuba utahaga agaciro ingaruka z’ibiyobyabwenge, ariko kuva uyu munsi ukwiriye guhaguruka ukabirwanya mu mbaraga zawe zose kuko bidakozwe gutyo Isi yahura n’agaka.

Mu nama mpuzamahanga “Executive Council Meeting” yateguwe na Teen Challenge, imaze iminsi ibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ingingo nyamukuru yari ugushaka ingamba zo gufasha abantu babaswe n’ibiyobyabwenge kugira ngo babivemo burundu.

Impamvu ni uko ibiyobyabwenge biri kwca abantu benshi ku Isi aho mu masegonda 60 gusa hapfa abantu 7, naho mu isaha imwe hakaba hapfa abantu 420. Ku munsi umwe ni ukuvuga mu masaha 24 gusa, ibiyobyabwenge byivugana abagera ku bihumbi icumi (10,000).

Ni umubare uri hejuru cyane, akaba ariyo mpamvu Isi yose ihangayikishijwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rikomeje kwiyongera umunsi ku wundi cyane cyane mu rubyiruko aho bamwe babyishoramo bitewe n’ikigare, bandi bagashukwa ko bahabonera amahoro.

Gufasha ababaswe n’ibyobyebwenge bakabasha kubivamo ndetse no kwigisha abatarabikoresha bakabwirwa ububi bwabyo bityo ntibabijyemo, ni bimwe mu byafasha Isi kudakomeza gutakaza abayituye bishwe n’ibiyobyabwenge.

Hatangwa impamvu zitandukanye zituma benshi bakomeza kwishora mu biyobyabwenge, aho bamwe bahuriza ku bushomeri, agahinda gakabije, ibibazo mu miryango n’izindi. Pastor Willy Rumenera, Umuyobozi Mukuru wa Teen Challenge Rwanda, yabwiye Paradise.rw uko abona iki kibazo.

Yavuze ko kwakira agakiza ukemerera Yesu Kristo aba akaganza muri wowe, ni yo ikomeye yonyine yafasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’abashakaga kubijyamo. Ati “Vide iri mu muntu yakuzuzwa n’Imana gusa. Igihe Imana itarimo, ushyiramo ibindi bigirwamana.”

Ibi binahura n’amahugurwa atanga ku babaswe n’ibiyobyabwenge bo mu Rwanda aho abahugura akoresheje Ijambo ry’Imana, kandi avuga ko byatanze umusarro ukomeye kuko hari benshi baciye ukubiri n’ibiyobyabwenge, basubira mu kazi, abandi bakomeza amashuri.

Inama yaberaga muri Amerika yitabiriwe n’abarimo Pastor Rumenera, yatangarijwemo imibare y’abakomeje kuvutswa ubuzima n’ibiyobyabwenge. Ni bintu byababaje Pastor Rumenera na bagenzi be, biyemeza kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Global Teen Challenge itangaza ko benshi mu banywa ibiyobyabwenge ku isi nta mahirwe nyayo yo gukira bafite. Aho hari abantu banywa ibiyobyabwenge, bashaka ubufasha, ariko hakabura gahunda zo kubasubiza mu buzima busanzwe.

Hari kandi abantu bashaka gufasha, ariko benshi ntibafite ibikoresho, amahugurwa, n’ibikoresho byo kubikora. Icyakora mu kwizera, uyu muryango uvuga ko hariho ibyiringiro. Kurwanya ibiyobyabwenge no gufasha abazahajwe nabyo, ni ibintu bibaraje ishinga. Ni nyuma y’uko abarenga Miliyoni 3.6 bapfa buri mwaka bishwe n’ibiyobyabwenge.

Pastor Willy Rumenera amaze iminsi muri Amerika mu nama ikomeye

Pastor Willy Rumenera wa Teen Challenge Rwanda na Brice Maddock Perezida akaba na CEO wa Global Teen Challenge

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.