× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakristu bose bo mu Rwanda barasabwa inkunga yo kwagura ubutaka bw’ingoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo ya Kibeho

Category: Ministry  »  July 2023 »  Editor

Abakristu bose bo mu Rwanda barasabwa inkunga yo kwagura ubutaka bw'ingoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo ya Kibeho

Hakenewe agera kuri Miliyari 3.5 Frw mu mushinga kwagura ubutaka bw’ingoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo ya Kibeho.

Diyosezi ya Gikongoro irasaba abakristu bose bo mu Rwanda kuyishyigikira mu mushinga wo kwagura ubutaka bw’ingoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo ya Kibeho. Ni umushinga ukeneye miliyari 3,5 Frw nk’uko Paradise.rw ibicyesha Kinyamateka.

Diyosezi ya Gikongoro ikaba yifuza ko yaba yabonetse tariki 28/11/2023,umunsi wa Bikira Mariya wa Kibeho. Umushinga wo kwagura ubutaka bw’ingoro ya Kibeho uje mu rwego rwo gutuma haboneka ubutaka buzakorerwaho imwe mu mishinga ikomeye yo kubaka kiliziya nini ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 ndetse n’imbuga yakwakira abasaga ibihumbi 100.

Benshi bemeye gutanga iyi nkunga. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Havugimana yagize ati "Tuzabikora, nubwo mpaheruka mu 2008 niga muri Gs Marie Merci, mbona harahindutse byinshi, n’ibindi bizakorwa".

Kinyamateka ducyesha iyi nkuru, ni ikinyamakuru cyandika cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Yashinzwe na Padiri Goubau Antoine, ivukira muri Diyosezi ya Kabgayi mu 1933.

Hakenewe inkunga yawe mu kwagura ubutaka bw’ingoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo ya Kibeho

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.