Muri video imaze iminsi icicikana kuri Facebook igaragaza ko abakristu bitwa aba Montagnards ari bo bari inyuma y’igitero cyo kuya 11 z’uku kwa kwezi, cyahitanye aba polisi, n’abandi bayobozi 2, hamwe n’abandi baturage.
Nkuko The morning stary news babivuga, abishwe bishwe n’agatsiko kitwaje intwaro ariko zitaremereye higanjemo grenade n’utubombe duto. Ministeri y’umutekano yo muri Vietnam yo ntabwo igaragara nk’ihamya ijana kw‘ijana ko ari byo koko ari agatsiko k’abakristu kakoze ayo mabara, kuko n’iyo video imaze iminsi icicikana ntabwo igaragaza neza inkomoko yayo.
Uhagarariye ministeri yagize ati; "Ntawamenya wasanga ari n’abana bato bakwirakwiza ibintu batazi neza kuri internet, ako gatsiko kamaze iminsi gatungwa intoki, kazwiho kuba ari ak’iyobokamana".
Ku rutonde rwakoze na Open doors world watch rushyira Vietnam ku mwanya wa 25th mu bihugu bibangamira abantu bagendeye ku kwemera kwabo, kandi dusubiye mu mateka iri tsinda ryitwa Montagnards bisobanura ababa imusozi ryahoze rigirana amakimbirane n’inzego z’ubuyobozi.
Bivugwa ko muri 2001 na 2004 habayeho imyivumbagatanyo aho leta yashakaga gukora ibikorwaremezo birimo kwagura imihanda n’ibindi, aba Montagnards bahingaga ikawa bakanga gutanga ubutaka.
Ibi byateje impahagarara kuko benshi muri bo bahunze leta muri icyo gihe, bahungira mu bihugu birimo Tayiland. Nk’uko radio yitwa Free Asia Radio yabitangaje, kugeza magingo aya kuwa 20 Kamena abantu 70 bamaze gufatwa bakekwaho kugira uruhare muri bitero.
Kandi iperereza riracyakomeje, gusa nanone kubera ko aka gatsiko n’ubundi gasanzwe katavuga rumwe na leta, ibihano byariyongereye birikuba ugereranije n’ibisazwe. Buri umwe muri aba arasabwa agera kuri 4,000$ asaga miliyoni 4 z’amanyarwanda.