× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakozi b’Itorero ADEPR bahawe ikiruhuko cyo ku wa Mbere kugira ngo bakomeze kwizihiza Pentekote

Category: Ministry  »  May 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abakozi b'Itorero ADEPR bahawe ikiruhuko cyo ku wa Mbere kugira ngo bakomeze kwizihiza Pentekote

Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, ryatanze ikiruhuko ku bakozi baryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi 2024, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pentekote uba rimwe mu mwaka.

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2024, muri Stade ya Kaminuza ya ULK iherereye mu Mujyi wa Kigali, habereye igiterane cya Pentekote cyateguwe n’Itorero rya ADEPR, gifite intego yavugaga ngo “Kuzuzwa Umwuka Wera no Kuyoborwa na wo,” kikaba cyarasozaga amasengesho y’iminsi icumi yaberaga mu matorero yose ya ADEPR agera kuri 3,141.

Mu butumwa Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaie yagejeje ku bitabiriye iki giterane, yavuze ko Umwuka Wera ubwe ari imbaraga z’Imana zaje kandi ko uwazakiriye zimuhindurira ubuzima mu buryo bwuzuye, abasaba gukomeza kumwuzura.

Yashimiye abagize Itorero rya ADEPR bose, inshuti zaryo n’abafatanyabikorwa bose, anabifuriza kugira Umunsi Mukuru mwiza wa Pentekote wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2024.

Yagize ati: “Imbaraga z’Umwuka Wera zikomeze kubana kubana natwe mu rugendo rwo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye.”- Ibyakozwe n’Intumwa 1:8

Mu rwego rwo kwizihiza uyu Munsi Mukuru wa Pentekote mu buryo bwuzuye, Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR bwatanze konji ku bakozi baryo, nk’uko bigaragara mu butumwa bwanyujije ku rukuta rwabo rwa X (Twitter).

Bwagize buti: “Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pentekote mu mwaka wa 2024, Umushumba Mukuru amenyesheje abakozi bose ko ku wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi 2024, ari umunsi w’ikiruhuko.”

Bwakomeje bugira buti: “Dukomeje kubifuriza kubana n’Umwuka Wera mu rugendo rwo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye.”

Ku bakristo bo mu itorero rya ADEPR, umunsi mukuru wa Pentekote ni umunsi bubaha bakawufata nk’uwabayeho ibitangaza bikomeye.

Mu mwaka wa 33 ubwo Abigishwa ba Yesu bari mu munsi mukuru wa Pentekote, Umwuka Wera wabamanukiye umeze nk’ibirimi by’umuriro, abari bari gusenga bose barawuzuzwa, ubaha kuvuga indimi zitandukanye bari gukoresha bigisha ubutumwa bwiza i Yerusalemu, i Yudaya n’i Samariya, no hirya no hino ku isi hose aho bari kubasha kugera, ndetse bahabwa n’impano zo guhanura n’izo gukora ibitangaza.

Abapentekote cyangwa aba ADEPR bo ni umwihariko kuko imyizerere yabo ishingiye kuri Pentekote, cyane ko banitirirwa uyu munsi, bivuze ko bizerera mu guhanura, kuvuga indimi no gukora ibitangaza, bakaba barushaho guhabwa izi mpano mu bihe bya Pentekote.

Pentekote wari umunsi mukuru w’Abisirayeli (Abayahudi), bakaba barizihizaga isarura ry’ibinyampeke, akenshi bikaba mu kwezi kwa Gicurasi uhuje amezi ya kera n’ay’ubu. Pentekote bifitanye isano n’iminsi 50, bamwe bakaba bahitamo gusobanura iri jambo Pentekote nk’iminsi 50 ibarwa kuva igihe Pasika yabereye.

Nyuma y’iminsi 50 Pasika ibaye, ni bwo Abayahudi basabwaga kwizihiza uyu munsi, ibyo bikaba biboneka mu Balewi 23: 15-16.

Ni yo mpamvu Abakristo bo muri iri Torero rya ADEPR bari mu birori byo mu buryo bw’umwuka.

Pentekote ni umunsi wubahwa muri ADEPR

Basoje igiterane gisoza amasengesho y’iminsi icumi banezerewe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.