× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bizihije umunsi mukuru ukomeye wo kwibuka urupfu rwa Yesu

Category: Ministry  »  March 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bizihije umunsi mukuru ukomeye wo kwibuka urupfu rwa Yesu

Itorero ry’Abahamya ba Yehova ku isi ribarirwamo abarenga miliyoni zirenga 13 bateranira mu matorero atandukanye ku isi hose bakoze umunsi mukuru w’Urwibitso rw’Urupfu rwa Yesu, uba rimwe mu mwaka. Bawizihije kuri iki cyumweru tariki 24 Werurwe.

Bitewe n’uko amasaha adahuza ku isi hose kubera ukwikaraga kw’isi (rotation), Abahamya ba Yehova ntibakorera uyu munsi mukuru icyarimwe ku isi kandi aho bari ari benshi, bakoresha inzu y’Ubwami imwe (amatorero abiri mu nzu imwe), na bwo amasaha aratandukana. Icyo bahurizaho ku isi hose ni ukugendera kuri Kalendari ya Kiyahudi ya kera, bagahuza n’itariki ya 14 Nisani.

Ukwezi kwa Nisani kwaheraga ahagana mu matariki ya 15 Werurwe kukarangira mu matariki ya 15 Mata, uramutse uhuje Kalendari ya Kiyahudi yo mu bihe bya Yesu n’igenderwaho ubu. Muri ukwo kwezi kwa Nisani tariki ya 14 izuba rirenze ni bwo Yesu yishwe agashyirwa ku giti cy’umubabaro (mu yandi madini bakoresha ijambo umusaraba).

Nk’uko Yesu yasangiye n’intumwa ze 12 mu masaha ya nimugoroba izuba rirenze, na bo bakora uyu munsi mukuru izuba rirenze. Muri uyu mwaka wa 2024 tariki ya 24 Werurwe ku Cyumweru, umunsi w’Urwibutso uraba izuba rirenze. Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.—Luka 22:19.

Buri mwaka, mbere gato y’Urwibutso na nyuma yaho, Abahamya ba Yehova bafata umwanya bagasenga kandi bagatekereza ku kamaro urupfu rwa Yesu rufitiye abantu. Ibyo bigaragaza ko bashimira Yesu ibyo yakoreye abantu. Nanone bamaze iminsi batumira abantu benshi uko bishoboka kose, ngo bazaze kwifatanya na bo kuri uwo munsi udasanzwe.

Ikindi kandi, ntibemera ko hari ikintu na kimwe cyababuza kwizihiza Urwibutso. Mu Rwibutso, bahabwa inyigisho zihereranye n’impamvu abantu bakeneye incungu n’ukuntu urupfu rw’umuntu umwe, rushobora gutuma abantu benshi bababarirwa ibyaha.

Izo nyigisho ziba nanone zikubiyemo icyo umugati na divayi bigereranya, kandi bakamenya abagomba gufata kuri ibyo bigereranyo (shaka inkuru ya Paradise ivuga ngo: “Impamvu Abahamya ba Yehova bose batarya ku mugati ngo banywe no kuri divayi bikoreshwa mu Rwibutso”) (Luka 22:19, 20).

Ikindi kandi, muri disikuru itangwa kuri uyu munsi havugwamo imigisha abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bazabona (Yes 35:5, 6; 65:17, 21-23.

Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 13 Nisani ku manywa) Mariko 14:12-16; Matayo 26:17-19 (Ibyabaye ku itariki ya 14 Nisani izuba rirenze) Mariko 14:17-72.

Isoko: Dusuzume Ibyanditswe—2024 (agatabo k’Abahamya ba Yehova).

Yesu asangira n’intumwa ze 12 yasangiye na zo umugati na divayi, azitegeka kuzahora zibikora zibuka urupfu rwe rwabaye ku wa 14 Nisani 33

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Twishimira cyane ibyo Imana yadukoreye

Cyanditswe na: virginie   »   Kuwa 28/03/2024 09:34