Kuri uyu wa 28 Mata 2024 Itorero ADEPR ryakoze igiterane cyo kwishimira ibyagezweho muri gahunda y’amatsinda yo kuzigama ku bufatanye na HOPEtweets kibera mu Itorero rya Rubona mu karere ka Rwamagana ururembo rwa Ngoma.
Iyi gahunda yitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Itorero ADEPR, Rev. Herman Budigiri ari na we wari Umushyitsi Mukuru; Umuyobozi Mukuru wa Hope International mu Rwanda HOPEtweets; Umuyobozi uhagarariye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (RwandaFinance ) n’abandi batandukanye.
Rev. B. Herman yavuze ko uyu munsi Itorero rya ADEPR ryishimira ibyagezweho binyuze mu matsinda yo kuzigama dore ko biri no mu cyerekezo cyaryo cyo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye hifashishijwe Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo. Mu butumwa yatanze mu Ijambo ry’Imana riri muri 1 Timoteyo 6:6-8, yasabye ko abantu bagira umwete.
Rev. Herman yongeyeho ko hari ibintu abantu basengera batari bakwiye gusengera, birimo ibyo bamwe bita inyatsi kandi bituruka ku kwaya, imyitwarire mibi n’ibindi, avuga ko kuba mu matsinda yo kwizigama no kugira imyitwarire myiza bizana igisubizo.
Kugeza ubu Itorero ADEPR ku bufatanye na HOPEtweets rifite amatsinda yo kuzigama arenga ibihumbi icumi, agizwe n’abanyamuryango barenga ibihumbi 200, muribo 65% ni abagore. Ayo matsinda afite ubwizigame burenga miliyari 2.
Aya materaniro yabanjirije igikorwa cyo kwishimira ibyo gahunda y’amatsinda yo kuzigama yagezeho mu Itorero ADEPR ku bufatanye na HOPEtweets.
Ubu Itorero rifite amatsinda arenga 10,000 agizwe n’abanyamuryango barenga 200,000 muri bo 65% ni abagore, n’ubwizigame burenga miliyari 2 Frw.
Abakristo bibukijwe ko kunyurwa bitavuze kutagira umwete wo gukora, ahubwo ko bakwiye kurushaho gukora cyane bubaha Imana, banyurwa n’inyugu bakura mu byo bakora kuko nibyo bizana inyungu nyinshi.
Umuyobozi waruhagarariye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Ntaganda August ufite amatsinda yo kuzigama no kugurizanya mu nshingano ze, yavuze ko aya matsinda yemewe kandi azwi, asaba ko abantu babyaza umusaruro serivisi z’imari leta yashyizeho.
Si abo gusa kuko Umuyobozi wa hopetweets mu Rwanda yashimiye abagize itsinda Duterimbere rikorera muri akagace ryageze kubwizigame bwa miliyoni zisaga 57 mu mwaka umwe.
Yashimiye n’Itorero ADEPR ubufatanye bafitanye mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye avuga ko kandi bukomeje.
Aya matsinda yo kuzigama yatumye imiryango 217 yabanaga itarasezeranye, isezerana byemewe n’amategeko, babashije kandi korozanya inka 517, ihene 6578, ingurube 9421 n’andi matungo magufi.