× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ADEPR Kinamba yafashije imiryango itishoboye kubona ibiribwa n’ubwisungane mu kwivuza

Category: Ministry  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

ADEPR Kinamba yafashije imiryango itishoboye kubona ibiribwa n'ubwisungane mu kwivuza

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga 2025 – ADEPR Kinamba yakoze igikorwa cy’ubwitange, ifasha imiryango 34 kubona ibiribwa n’irenga 300 kubona mituweli.

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 32 Itorero rya ADEPR Kinamba rimaze rishinzwe, Abakristo b’iri torero bakoze igikorwa gikomeye cyo gusangira n’imiryango ifite ibibazo by’imibereho.

Iki gikorwa cyabereye ku rusengero rwa ADEPR Kinamba ruherereye mu Kagari ka Kamutwa, mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Gusa, abarigize bifatanyije n’Itorero rya ADEPR Kabagari, nyuma y’uko ADEPR Kinamba ifunzwe by’agateganyo kubera kutuzuza ibisabwa na Leta.

Ev. Hakizimana John, umuyobozi wa ADEPR Kinamba, yatangiye igikorwa aha ikaze abitabiriye agira ati: “Mwese muri abantu b’Imana. Mwese Imana irabakunda.”

Yagaragaje ko bamwe babahamagaye mu masaha akuze, hagati ya Saa Yine na Saa Tanu z’ijoro, bagasabwa kuza ku rusengero, anabashimira ku bwitange bwo kuza batazi n’icyo bari babahamagariye.

Yari ari kumwe na Pastor Pierre wahoze ayobora ADEPR Kinamba imyaka myinshi, Pastor Damascene, bakorana umurimo w’Imana muri Kinamba, uwari uhagarariye abaturutse i Kabagari aho basigaye basengera, Mukundirehe Sylvan, Umuyobozi w’Umudugudu n’abandi.

Ev. Hakizimana John yagarutse ku ntego y’igikorwa, agira ati: “Icyo twabahamagariye gishingiye ku rugendo rw’imyaka 32 Itorero rya ADEPR Kinamba rimaze. Muri uku kwezi, twatekereje gushimira Imana ku bwo kutuba hafi muri iki gihe cyose, ariko tugakora n’ibikorwa bifatika, tugafasha abatishoboye.”

Yakomeje avuga ko bahisemo gukusanya ibyo kurya bifite agaciro k’ibihumbi mirongo inani (80,000 FRW) kuri buri muryango, bigenewe imiryango 34. Ibikoresho byatanzwe birimo: umufuka w’umuceri w’ibiro 25, uwa kawunga w’ibiro 25, amavuta yo guteka hagati ya litiro 3 na 5, hamwe na sositomate. Amafaranga ibihumbi 80 kuri buri muryango, angana n’amafaranga y’u Rwanda 2,720,000.

Iki gikorwa cyari kigamije gufasha abanyetorero n’abaturage bo mu Murenge wa Kacyiru by’umwuhariko mu Kagari ka Kamutwa, aho ADEPR Kinamba iherereye, ndetse n’abo mu Itorero rya ADEPR Kabagari kubona iby’ibanze bakeneye.

Yagize ati: “Twabanje gusenga dusaba umwuka wera kutuyobora, maze dufasha abo Imana yatoranyije. Ubushobozi si inkunga ya Leta, ni ibyo twegeranyije nk’abanyetorero.”

Uretse ibyo kurya, itorero ryakoze n’igikorwa gikomeye cyo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) abantu barenga 300, barimo abo mu itorero, abaturanyi, n’Abakristo bo mu Itorero rya ADEPR Kabagari.

Muri bo, abagera ku 100 ni abo muri Kabagari, abandi baturuka mu Kagari ka Kamutwa baturiye aho urusengero rwa ADEPR Kinamba rwubatse. Amafaranga yose yo gukora iki gikorwa arenga ibihumbi magana cyenda (900, 000 FRW).

Mu gutangira igikorwa cyo kubaha imfashanyo, Pastor Pierre yasenze asaba ko Imana ibibamo kandi abafashijwe bakazabona ingororano ku isi no mu Bwami bw’Imana.

Emmanuel, umwe mu bagize komite yateguye igikorwa, mbere yo gusoma amazina y’abari bagiye gufashwa yagize ati: “Mwarasenze cyane, Imana irabumva. Twatangiye dutekereza ko twafasha abantu 20, ariko ubu tugiye gufasha 34. Ibi ni ibisubizo by’isengesho.”

Yasabye buri wese gusiga nimero y’indangamuntu n’indi myirondoro ye, kugira ngo bifashe mu gutanga raporo ku nzego bireba. Yanasabye ko hafatwa amafoto y’urwibutso. Muri ibyo birori, buri wese yakirijwe akantu koroheje – agafanta – mbere yo guhabwa ubufasha.

Ibyatanzwe byose, harimo amafaranga ya mutuelle, amafaranga y’ibyo kurya, n’amafaranga ya Fanta, yose hamwe arenga muri miriyoni eshatu n’igice (arenga 3,660,000 FRW ugenekereje).

Amashimwe y’abahawe ubufasha

Mahirwe Danny, umwe mu bahawe imfashanyo, akaba Umukristo muri ADEPR Kinamba utuye i Gasange, yashimiye itorero avuga ko ari ubuhamya bukomeye. Yagize ati: “Twafashe ibyo kurya, turashimira Imana. Nge nta kazi nagiraga, mfite umuryango w’abantu 7, harimo abana 6 na madamu. Ubu bararya neza. Kandi nanishyuriwe mituweli.”

Uwayezu Maria, Umukristokazi mu Itorero rya ADEPR Kinamba, akaba umubyeyi urera abana babiri wenyine, utuye i Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo, yavuze ko ibyo yakorewe byamurenze.

Yabwiye Paradise ati: “Nabayeho ndi imfubyi. Sinagiraga unyitaho, ariko Itorero rya ADEPR Kinamba ryanyitayeho kuva nakira agakiza ku myaka 13. Nahawe kawunga, umuceri na litiro 3 z’amavuta. Imfashanyo nari nyikeneye koko, kuko ubusanzwe naguraga ku kiro, none nahawe udufuka tw’ibiro 25 (ibiro bya kawunga n’iby’umuceri byose hamwe ni 50). Mbikuye ku mutima, ndashimira Umwami Yesu wabakoresheje.”

Ubuhamya bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze

Aganira na Paradise, Mukundirehe Sylvan, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwibutso wo mu Kagari ka Kamutwa kubatsemo urusengero rwatangiweho ubu bufasha, yavuze ko iki gikorwa gifite agaciro gakomeye mu mibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa kuko itorero riri mu hantu hahurira abantu benshi. Kuba iki gikorwa cyabaye twumva ko bari mu ngamba nziza. Nk’uko babyigisha, roho nzima itura mu mubiri muzima. Ibi bifasha mu mibereho myiza y’abaturage. Abantu bafite ubushobozi buke iyo bahawe mituweri bigabanya imfu za hato na hato z’uko abantu barwarira mu rugo bakabura uko bajya kwivuza kwa muganga."

Yakomeje agira ati: "Kubaha ibyo kurya ni na gahunda nziza ya Leta yo gufasha abantu na bo bifasha. Kuko iyo umuntu yafashijwe amenya ko atazahora afashwa. Itorero na ryo ryifuza ko bazaba Abakristo bifitemo ubushobozi. Natwe twifuza abaturage bajijutse ariko bafite n’ubushobozi (umukristo mu itorero ni umuturage mu buryo bwa Leta).”

Avuga ku bufatanye bagirana n’itorero yagize ati: “Itorero dufatanya muri byose, kuba rihari rituma imidugudu ihegereye ihabwa ubufasha, ikaba yakorera inama mu busitani, ikaba yahugama imvura, cyangwa itorero rikadutiza ibicurangisho aho bikenewe.

Mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, badufasha muri byinshi birimo kuba baduha korali yo kuririmbira abantu mu ndirimbo z’isanamitima, haba ku munsi wo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku rwego rw’Igihugu n’ahandi.”

Yasabye iri torero n’andi yose muri rusange gukomeza ibi bikorwa byo kwita ku muntu mu buryo bwuzuye, bwaba ubw’umwuka n’ubw’umubiri. Yasoje agira ati: “Turabasaba ko bazakomeza gukora neza.

Ndabasabira ko Imana yazakomeza kubashyigikira no kubafasha muri byose, ntibigarukire kuri mituweri no mu byo kurya, bakabafasha no mu bindi. Amadini n’amatorero ari muri Kacyiru akomeje kutita ku mwuka gusa ngo yirengagize umubiri. Twifuza ko bakomeza kumenya roho bakamenya umubiri n’aho batuye.”

Intego y’Itorero rya ADEPR Kinamba n’icyerekezo cyayo

Ev. Hakizimana John aganira na Paradise, yagarutse ku ntego y’Itorero rya ADEPR Kinamba, agira ati: “Turifuza ko ivugabutumwa rijyana n’ibikorwa bifatika. Twifuza gutanga iby’umwuka ariko tukanita ku mibereho y’umubiri. Iyo umuntu abayeho neza, ashobora kumva neza ubutumwa bwiza.”

Yavuze ko igikorwa kizakomereza no mu giterane cy’Isabukuru kizaba ku Cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga 2025 kuri ADEPR Kabagari, aho hazatoranywa bamwe mu bahawe ubufasha kugira ngo bashimire Imana imbere y’imbaga y’Abakristo.

Yasoje ashimira Abakristo ba ADEPR Kinamba ku mutima wo kwitanga bagaragaje, avuga ko ubu bufasha bwose bwavuye ku mutima utanga wa gikirisitu, aho kuba inkunga y’amahanga cyangwa Leta.

Yavuze ko bashimishijwe n’uko bamwe bahoze mu bukene bateye imbere babikesha amasomo y’imyuga bahawe n’itorero, ni ukuvuga kudoda, bagahabwa n’imashini zidoda.

Itorero rya ADEPR Kinamba ryashinzwe muri Nyakanga 1993, rikorera muri Paruwasi ya Kimihurura, Ururembo rwa Kigali, rigakora ibikorwa bitandukanye birimo no gufasha abatishoboye. Mu gihe gishize ryagiye ryigisha imyuga bamwe mu barigize, rinashyigikira imibereho myiza y’abaturage baturiye aho riherereye.

Imfashanyo zatanzwe zari kawunga, umuceri, amavuta yo guteka na sositomate bifite agaciro k’ibihumbi 80 kuri buri muryango

Mbere yo guhabwa imfashanyo, Ev Hakizimana John yabanje gusobanura ko ari mu rwego rwo kwizihiza imyaka 32 Itorero ADEPR Kinamba rimaze rishinzwe

Akanyamuneza kari kose ku miryango 34 y’abahawe ibyo kurya!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.