× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

‎Igihango cy’ingabo z’intambara zo mu mwuka — Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  12 hours ago »  Pastor Christian Gisanura

‎Igihango cy'ingabo z'intambara zo mu mwuka — Pastor Christian Gisanura

‎Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku gihango cy’ingabo z’intambara zo mu mwuka.

‎Ubuzima bw’umuntu ntibugarukira gusa ku byo amaso abona cyangwa ku bintu bifatika.

Hari isi y’umwuka igira uruhare rukomeye mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ni yo mpamvu Bibiliya itwigisha ko intambara nyinshi duhura na zo zifite inkomoko mu mwuka.

Umuntu utari umunyamwuka ntashobora kumenya neza uko izo ntambara zirwanwa cyangwa ngo azitsinde. Umwana w’Imana aba afite inshingano yo kuba umunyamurava mu rugamba rw’umwuka, kuko kuba uri mu bwami bw’Imana bivuze ko uri mu ngabo zayo.

‎Mu bihe bya kera by’ubwami n’abami, ibikomangoma byatozwaga kurwana. Byabaga bisabwa kuba ingabo zishoboye kurinda ubwami bwabyo. Uko ni ko n’umwana w’Imana na we aba ari igikomangoma mu bwami bw’Imana, agasabwa kumenya kurwana intambara z’umwuka.

Izi ntambara ntizirwanwa n’imbaraga z’abantu cyangwa ubwenge bwabo, ahubwo zirwanwa n’imbaraga ziva ku Mana. Ni yo mpamvu mu ntambara z’umwuka ari ho tubona cyane ukuboko kw’Imana kudufasha gutsinda ibyo tudashoboye ubwacu.

‎Hari ibintu byinshi mu buzima bishobora kuduca intege cyangwa kuturusha imbaraga. Hari ibibazo, ibigeragezo, n’abantu bashobora kuturwanya. Ariko umwana w’Imana aba afite icyizere gikomeye kuko aba ari kumwe n’Umwami w’intambara, ari we Kristo Yesu.

Iyo Umwami ari kumwe n’ingabo ze, ingabo zo mu ijuru na zo ziba ziri kumwe na we. Bityo rero, aho Kristo ari ni ho ingabo z’Imana ziba ziri, kandi na twe tuba turi kumwe na zo.

‎Bibiliya itwigisha uburyo dukwiye kwitegura uru rugamba. Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso, aravuga ati: “Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi.” (Abefeso 6:10).

‎Uyu murongo utwigisha ko imbaraga zacu zidaturuka ku bushobozi bwacu bwite, ko ahubwo zituruka ku Mana. Iyo dukomeye mu Mwami, tuba dufite imbaraga zidashobora kuneshwa n’umwanzi.

‎Ni yo mpamvu Pawulo adusaba kwambara intwaro z’Imana zose, ati: “Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.”** (Abefeso 6:11).

‎Satani akoresha amayeri n’uburiganya bwinshi kugira ngo atsinde abantu. Iyo umuntu adafite intwaro z’Imana, aba ashobora kugwa mu mitego y’umwanzi. Ariko iyo twambaye izo ntwaro, tubasha guhagarara tudatsinzwe.

‎Impamvu nyamukuru ni uko intambara turwana itari iy’abantu. Pawulo abivuga neza ati: ‎“Kuko tudakīrana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukīrana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.” (Abefeso 6:12).

Uyu murongo ugaragaza neza ko ibibazo byinshi tubona ku bantu biba bifite inkomoko mu mwuka. Umuntu ashobora kukugirira nabi, ariko kenshi aba ari igikoresho cy’imbaraga z’umwijima. Ni yo mpamvu tudakwiye kurwana n’abantu, ahubwo dukwiye kurwana n’imyuka mibi ibategeka.

‎Ni muri urwo rwego Pawulo akomeza kutubwira ati: “Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.” (Abefeso 6:13).

‎Hari iminsi mibi ishobora kugera ku muntu. Icyo gihe ntihaba hakenewe amashuri menshi cyangwa ubutunzi bwinshi, ahubwo haba hakenewe imbaraga z’Umwuka w’Imana. Intwaro z’Imana ni zo zituma umuntu ashobora gukomera no guhagarara adatsinzwe.

‎Muri izo ntwaro harimo n’ubutumwa bwiza. Pawulo arabivuga ati: “Mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza,” (Abefeso 6:15).

Ibi bisobanura ko umuntu wese uvuga Kristo aba ari umuvugabutumwa. N’iyo yaba ari umwarimu, umukanishi, cyangwa umucuruzi, ashobora kwamamaza ubutumwa bwiza aho ari hose. Iyo ubutumwa bwiza bukwirakwiriye, buba ari bwo buryo bwo gutsinda imbaraga z’umwijima.

‎Ikindi gikomeye mu ntambara z’umwuka ni ukwizera. Pawulo arabivuga ati: “kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.” (Abefeso 6:16)

‎Satani ahora arasa imyambi ku bantu, agamije kubaca intege no kubatsinda. Ariko ukwizera ni ingabo ishobora kuzimimya iyo myambi yose. Iyo umuntu afite ukwizera gukomeye, ntashobora gutsindwa n’ibigeragezo.

‎Ikindi kandi umwana w’Imana agomba kwakira agakiza nk’ingofero imurinda. Pawulo ati “Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana,” (Abefeso 6:17).

‎Agakiza ni cyo kirango cy’umuntu w’Imana. Iyo umuntu yakiriye Yesu Kristo, aba afite ubuzima bushya bumurinda mu rugamba rw’umwuka. Ijambo ry’Imana na ryo ni inkota ikoreshwa mu kurwanya imbaraga z’umwanzi.

‎Ariko intwaro ya nyuma kandi ikomeye cyane ni ugusenga. Pawulo asoza agira ati “musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.” (Abefeso 6:18).

‎Gusenga mu Mwuka bituma umwana w’Imana akomeza kuba maso mu rugamba rw’umwuka. Iyo dusenga, duhamagara imbaraga z’Imana zikadufasha gutsinda umwanzi.

‎Mu gusoza inyigisho ze, Pastor Christian Gisanura yavuze ko igihango cy’ingabo zo mu ntambara z’umwuka ari igihango cyo kurwana no kunesha. Umwana w’Imana ntiyagenewe gutsindwa, ahubwo yagenewe guhagarara ashikamye no gutsinda.

Iyo twambaye intwaro z’Imana, tukagira ukwizera, tukavuga ubutumwa bwiza, kandi tugakomeza gusenga mu Mwuka, dushobora gutsinda imbaraga zose z’umwijima.

Bityo tukabaho nk’ingabo z’Umwami w’intambara, ari we Kristo Yesu, ufite ingabo zo mu ijuru zihora ziri kumwe n’abamwizera.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.