× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

lmbuto z’umugisha zirakera! Ndabarinze Manoa na Kidum bafashe bugatwe imitima y’abantu-VIDEO

Category: Artists  »  October 2023 »  Alice Uwiduhaye

lmbuto z'umugisha zirakera! Ndabarinze Manoa na Kidum bafashe bugatwe imitima y'abantu-VIDEO

Ndabarinze Manoa (Muhasha) uri mu kigero cy’imyaka 33, arubatse afite umugore umwe (1) n’abana 2, ndetse avuga ko afite n’undi mufasha ari we Mwuka we Wera ari we mufasha wa 1).

Uyu muramyi afite indirimbo yakoze mu minsi ishize yakunzwe yise "Umukunzi" (Yesu), ikaba yaragiye hanze ku wa 6 Ukwakira 2023. Ni indirimbo yafatanije n’umuhanzi w’icyamamare mu Burundi ari we Kidumu, mu majwi meza cyane

lyi ndirimbo yakozwe na Producer Ndikumukiza Samuel muri River studio ikorera hano mu mujyi wa Kigali, akaba ari na we se w’umuhanzikazi witwa Ndikumukiza Jessie. Videwo yakozwe n’uwitwa Hirwa, umusore w’umunyarwanda utuye mu gihugu cya Kenya gusa kavukire ye ni mu Rwanda.

Manoa aganira na Paradise yagize ati: "lntego y’iyi ndirimbo ni ukubwira abantu urukundo twakunzwe rwatumye uwadukunze azira ibyaha byacu. Kubera imbaraga z’urukundo rwe ntiyumvise uburibwe n’ububabare bw’umusaraba".

Arakomeza ati: "Amateka y’iyi ndirimbo ni maremare, (imaze hafi imyaka 3 yaragoranye kujya hanze), twarayikoze igihe yosohotse umwanzi aratuvangira ntibyakunda;

Nyuma tuza kongera gutangira kubikora twembi n’umusaza Kidum dufata amashusho ukubiri uwari ugiye gukora videwo baramufunga bimenyekana ko azavamo bigoranye bituma bisubizwa inyuma kugeza ubwo Hirwa yabonetse!"

Yakomeje agira ati: "lcyo nifuza nasaba abanyumva, ni uko bamfasha ubu butumwa bwa Yesu Kristo bukagera hose, ikagera ku bo yagenewe nanjye ntazi bazwi n’Imana mu kudushigikira".

Ndabarinze Manoa yibukije abantu urukundo rutangaje bakunzwe na Yesu

Kidum wakoranye indirimbo na Manoa ari mu bahanzi bakomeye mu Karere

Manoa yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yari imaze hafi imyaka 3

RYOHERWA N’INDIRIMBO "UMUKUNZI" (YESU) YA MANOA FT KIDUM

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.