Umuryango wa YFC (Youth For Christ) ukorera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye wiyemeje gukorera Yesu binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Uyu muryango wa YFC ubusanzwe ukorera ku isi hose, hanyuma hano mu Rwanda icyicaro cyawo kiri i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali. YFC igizwe n’abantu batandukanye gusa abanyeshuri ubwabo barenga 20. Ni umubare utari muto kuko ibikorwa byabo birivugira.
YFC ni umuryango urangwa n’ibikorwa by’urukundo bafashanya ubwabo hagati ndetse no kubakira abatishoboye binyuze mu ivugabutumwa bakabawiriza iby’inkuru ya Yesu Kristo.
Mu kiganiro na Paradise.rw, uuwahoze ari umuyobozi w’uyu muryango mu ishami rya Huye, NIYONTEZE Jean Bosco yagize ati: "Twiga ijambo ry’Imana, tukarishyira mu bikorwa. Hano muri kaminuza nta bwo dushingiye ku itorero runaka, icyakora dukorana n’amatorero yose ya Gikiristo."
Paradise yegereye na Mushimiyimana Theonille atubwira ko "Dukora Bible study, dusura abarwanyi, icyo tuba tugamije ahanini ni ubutumwa bwiza. Dushobora kubakira abantu kuko ari ahantu habi ariko tukabikora tugamije kumubwira ubutumwa bwiza".
Yakomeje ati "Tugira famille ebyiri, tugira ibyumweru bitanu: Icyumweru cyo gusenga, Icya Bible study, icy’ingingo, Evangelism na Fellowship. Hano muri Kaminuza dukora ku cyumweru saa 17:00 kugera saa moya z’ umugoroba".
YFC bakomeje imbere bamamaza inkuru y’agakiza ka Yesu Kristo no guhindurira benshi kuri Kristo.
YFC bashyira mu bikorwa icyo ijambo y’Imana risaba