Israel Mbonyi nta gahunda afite yo guhagarara mu muziki ahubwo arakomeje. Abakunzi be bategerererezanije amatsiko indirimbo ye nshya "Malengo (ya Mungu)".
lsrael Mbonyi wamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana niwe uyoboye urutonde rwakozwe na Paradise rw’abahanzi bakize muri Gospel mu Rwanda.
Muri uyu mwaka amaze gutungura benshi ndetse bamwe batangiye kubyibazaho cyane. Nk’uko byari bisanzwe uyu muhanzi mu myaka ishize yibandaga ku ndirimbo zikozwe mu rurimi rw’ikinyarwanda ariko amaze gutungura benshi indirimbo ze uko ziri kuza zikurikiranye ziri mu rurimi rw’igiswahire
Ajya gutangira gukoresha uru rurimi yahereye ku ndirimbo yise "Nina Siri", ndetse iranagukundwa cyane. Yaje gukurikizaho "Nita Amini" ndetse hakurikiraho "Amenisamehe", ubu yagarutse muri "Malengo (ya Mungu)".
Uyu muramyi indirimbo ze zirakundwa cyane. Ari mu bahanzi bakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zabo haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ururimi ari gukoresha ruhuriweho n’ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba.
Tubibutse ko uyu muramyi afite n’igitaramo mu ijoro rya Noheli aho benshi batangiye kubika amafaranga ya ticket izabinjiza kuko ntibifuza guhomba ibyiza biherereye iwabo.
Ni igitaramo kizabera muri BK Arena kuwa 25/12/2023.