× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yasigaye ku cyambu ariko Imana iramwambutsa: Ese koko Israel Mbonyi ararembye?

Category: Artists  »  May 2025 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

 Yasigaye ku cyambu ariko Imana iramwambutsa: Ese koko Israel Mbonyi ararembye?

Appolo Nation uzwi kuri Instagram yatangaje ko Israel Mbonyi yarwaye bikomeye nyuma y’igitaramo cya cye muri BK Arena.

Israel Mbonyi, umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu karere, yaherukaga gukora amateka akomeye mu bitaramo byiswe Icyambu Live Concert, byabereye muri BK Arena inshuro eshatu zikurikirana kuva mu 2022 kugeza mu 2024. Ariko nyuma y’igitaramo giheruka na cyo cyabereye muri BK Arena, hamenyekanye inkuru itunguranye: Mbonyi yarwaye bikomeye, ubuzima bwe burajegajega.

Inkuru y’uburwayi bwe yabanje kugirwa ibanga rikomeye. Gusa amakuru yatangajwe na Appolo Nation kuri Instagram, avuga ko nyuma y’igitaramo cye, Mbonyi ndetse n’abaririmbyi bari kumwe na we bose bahise barwara. Uburwayi bwe bwaje kugera aho asubika ibikorwa byari biteganyijwe, birimo na live recording y’indirimbo nshya yari yarateguwe gukorerwa mu buryo bw’akarusho.

Appolo yagize ati: “Nyuma y’igitaramo cyabereye muri Arena yahise arwara bikabije we n’abariribyi bose. Atangira kwivuriza hano mu Rwanda indwara irabura. Igihe cyo gukora live recording ya song ye yari ameze nabi arembye cyane. Nyuma byabaye ngombwa ko bashaka ahandi hantu muri sale bakayisubiramo.”

Hashize igihe kingana n’amezi abiri Mbonyi atagaragara kuri Instagram—ikintu kitari gisanzwe kuri we, kuko yari azwiho gusangiza abamukurikira ubutumwa bwa buri gihe, burimo ibitekerezo byubaka n’Ibyanditswe Byera, ibyo ahugiyemo n’ibyo ateganya.

Kubera uburemere bw’indwara, byabaye ngombwa ko ajya kwivuriza mu mahanga, mu gihugu cya Belgique (u Bubiligi). Amaze iminsi mike agarutse mu Rwanda ari kumwe n’umuvandimwe we wamwitayeho. Nubwo atari yagakize neza, amakuru aturuka hafi ye aravuga ko ameze neza kurushaho kandi ko akomeje gukira.

Israel Mbonyi, ukunzwe cyane kubera indirimbo nk’Icyambu, Mbwira, Number One n’izindi zifatika, yagaragaje gukomera mu kwizera nubwo yari mu bihe bikomeye. Inkuru ye ibaye nshya ku bakunzi be, abaramyi, n’abakora umurimo wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza, kuko nta benshi bagize icyo bavuga ku burwayi bwe.

Byatangajwe na Appolo Nation

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.