× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yari ikizungerezi, umutunzi kandi akicisha bugufi: Isomo kuri Abigayili wari ufite ’umugabo w’ikigoryi’

Category: Leaders  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Yari ikizungerezi, umutunzi kandi akicisha bugufi: Isomo kuri Abigayili wari ufite 'umugabo w'ikigoryi'

Abigayili yari umugore wa Nabali, umugabo wari umukire ariko akaba n’umunyamwaga. Abigayili we yari mwiza, akicisha bugufi, akaba umunyabwenge kandi yakundaga lmana cyane.1 Samweli 25:3.

Abigayili yakoresheje ubwenge n’ubushishozi kugira ngo arinde umuryango we kugerwaho n’akaga.

We n’umugabo we Nabali, bari batuye mu gace Dawidi wari kuzaba umwami wa Isirayeli, yari yarahungiyemo. Igihe Dawidi n’ingabo ze bari mu buhungiro, barindaga imikumbi ya Nabali kugira ngo abajura batayiba.

Umunsi umwe Dawidi yohereje intumwa kwa Nabali gusaba ibyo kurya, ariko Nabali ababwira nabi kandi yanga kubibaha. Ibyo byarakaje Dawidi cyane. We n’ingabo ze bahise biyemeza kwica Nabali n’abagabo bo mu rugo rwe bose. 1 Samweli 25:10-12, 22.

Abigayili akimara kumenya ibyo umugabo we yakoze, yahise agira icyo akora adatindiganyije. Yahaye abagaragu be ibyo kurya ngo babishyire Dawidi, kandi na we arabaherekeza kugira ngo amusabe imbabazi (1 Samweli 25:14-19, 24-31).

Dawidi abonye izo mpano bamuzaniye, akabona ukuntu Abigayili yicishije bugufi kandi agatega amatwi inama irangwa n’ubwenge yamugiriye, yahise abona ko lmana yakoresheje Abigayili kugira ngo atica Nabali n’abo mu rugo rwe (1 Samweli 25:32, 33). Nyuma y’igihe Nabali yaje gupfa maze Abigayili aba umugore wa Dawidi.—1 Samweli 25:37-41.

Ni irihe somo twavana kuri Abigayili?

Nubwo yari mwiza kandi akaba n’umukire, ntiyigeze abona ko yari umuntu udasanzwe. Yaharaniraga amahoro kandi yemeye gusaba imbabazi z’ikosa atakoze. Yakemuye ikibazo cyari gikomeye atuje, akoresha ubushishozi, ubutwari n’ubwenge.

Abigayili yagaragaje ubwenge no kwicisha bugufi ari nabyo byakaranze isi ya none. Abigayili ntiyitaye ku mitungo batunze yemera guca bugufi akiza umuryango we.

Tujye twibuka ko byose dutunze twabihawe n’lmana Kandi ko ushobora gupfa ukabisiga Nabali ntibyatinze ibyo yimanye yarabisize.

Abigayili ntiyishyiraga hejuru kandi yari umutunzi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.