Gentil Misigaro n’umugore we Rhoda Misigaro bagaragaye bari i Paris ku munara muremure barya umunyenga mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 4 y’urushako.
Gentil Misigaro na Rhoda Mugiraneza bakoze ubukwe kuwa 17 Werurwe 2019, ibyumvikanisha ko imyaka ine imaze kwirenga babana nk’umugabo n’umugore aho batuye mu gihugu cya Canada. Bamaze kwibaruka abana babiri b’abahungu ari bo: Abraham Misigaro na Asaph Misigaro.
Mu kwizihiza imyaka 4 y’urushako, byari ibicika kuri uyu muryango w’abakozi b’Imana aho byabasabye kujya mu Bufaransa mu mujyi wa Paris ku munara muremure witwa Tour Eiffel mu rurimi rw’Igifransa cyangwa Eiffel Tower mu rurimi rw’Icyongereza.
Ni umunara muremure cyane kuko ureshya na Metero 330 z’uburebure (1,083 ft). Iyo wagiye mu Bufaransa, ntuwusure ngo unawifotorezeho ntacyo uba wakoze. Uyu munara ukurura cyane ba mukerarugendo bitewe n’uburyo uryoheye ijisho mu kuwureba ndetse ukaryoshya n’amafoto.
Gentil Misigaro na Rhoda Mugiraneza, basanzwe batuye muri Canada, basanze nta handi bakwizihiriza ibirori by’isabukuru y’imyaka 4 bamaranye mu rushako ngo baryoherwe cyane, hatari mu Bufaransa kuri uyu munara w’agatangaza wubatswe hagati ya 1887 na 1889.
Bitewe n’uko Rhoda yavutse kuwa 17 Werurwe ku itariki bakoreyeho ubukwe, byabaye ngombwa ko Gentil Misigaro akora ibishoboka byose akanezeza umugore we. Nguko uko byagenze kugira ngo banzure kujya i Paris. Bagezeyo, Gentil yahise atungurana aheka Rhoda mu mugongo amuzengurutsa uwo munara, Rhoda agaragara aryohewe cyane.
Gentil Misigaro uzwi mu ndirimbo "Biratungana", yabwiye itangazamakuru ko muri iyi myaka 4 amaranye na Rhoda, bungutse byinshi bibatera gushima Imana. Yaragize ati "Twungutse abana babiri b’abahungu; Abraham Misigaro na Asaph Misigaro. Ikindi, twarushijeho gukura mu gakiza, tunarushaho kuryoherwa na Yesu buri uko bwije n’uko bukeye".
Paradise yamenye ko mu ijoro ryo kuwa 19 Werurwe ari bwo aba bombi bageze mu rugo rwabo muri Canada nyuma y’ibihe byiza bagiriye mu Bufaransa. Ibi birori babikoze nyuma y’uko Rhoda yinjiye mu muziki aho yandikiye umugabo we indirimbo "Nzagutegereza", ndetse dufie amakuru ko bashobora gutungurana bakaririmbana indirimbo nka Couple.
Ku munara muremure niho bakoreye ibirori
Amagambo aryoshye babwiwe n’inshuti yabo
Rhoda mu mugongo w’umugabo we Gentil
Gentil na Rhoda n’abahungu babo
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NZAGUTEGEREZA" YANDITSWE NA RHODA