Umuhanzi Israel Mbonyi uririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza yatangaje ko agiye kongera gukorera igitaramo mu nyubako ya Kigali BK Arena.
Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024 yatangaje abaza ati: “Ni nde witeguye Icyambu 3? Noheri yagarutse nanone.” Ni nk’aho yari avuze ati: “Ni nde witeguye kuzaza mu gitaramo cyange kiba buri wa 25 Ukuboza cyitwa Icyambu Live Concert kizaba ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka wa 2024?”
Ubusanzwe, ku munsi mukuru wa Noheri ku itariki 25 Ukuboza, bimaze kumenyerwa ko Israel Mbonyi akorera igitaramo cya Noheri mu nzu yagenewe imyidagaduro mu Rwanda izwi nka Kigali BK Arena.
Ni igitaramo yise Icyambu Live Concert Edition. Cyabaye inshuro ebyiri, mu wa 2023 (edition 2) na edition 1 yabaye mu mwaka wa 2022, izo nshuro zose kikaba cyarabereye muri iyo nzu ya Kigali BK Arena.
Igitaramo cy’ubushize cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10 bakirwa na BK Arena. Muri bo hari harimo abasitari batandukanye bo mu bihugu bitandukanye ndetse n’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi akora, abo mu Rwanda no hanze yarwo.
Icyambu ni izina ry’indirimbo imwe mu zikunzwe ziri muri album ye ya kane. Iyi album na yo yayise Icyambu. Icyambu nanone ni ijambo ryo mu izina rye, kuko yitwa Mbonyicyambu Israel.
Ni umuhanzi wa mbere mu Rwanda wibitseho amateka yo kuzuza BK Arena inshuro ebyiri muri ibi bitaramo akora kuri Noheri. Byitezwe ko muri uyu mwaka na bwo nahakorera igitaramo abantu bazahuzura, ndetse bamwe bari bifuje ko yazagikorera muri Sitade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45.
Nyuma yo gukorera igitaramo muri BK Arena ikuzura mu mwaka wa 2023, ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagaragaje ko batangariye igikundiro Mbonyi afite, urugero nka Ev.
Ev. Fred Kalisa ukunda Israel Mbonyi cyane wanditse kuri All Gospel Today ko ubutaha byaba byiza igitaramo kibereye muri Stade Amahoro, avuga ati “izaba yaruzuye”, dore ko yari ikiri kuvugururwa.
Ubu Sitade Amahoro yaravuguruwe, ariko kugeza ubu Israel Mbonyi ntaratangaza aho kizabera, gusa byitezwe ko kizabera aho ibindi bibiri byabereye, ni ukuvuga muri Kigali BK Arena. Ibindi bigendanye n’ibiciro by’amatike na byo ntibiratangazwa.
Mu mwaka ushize mu gitaramo cya Israel Mbonyi, abantu bari buzuye muri BK Arena. No kuri iyi nshuro byitezwe ko nakihakorera hazuzura