Umuhanzi nyarwanda akaba n’umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ndasingwa Jean Chrysostome uzwi nka Chryso Ndasingwa witegura gukorera igitaramo muri BK Arena, yashyize amashusho y’indirimbo nshya hanze yise ‘Wahinduye Ibihe’.
Umuvuduko iyi ndirimbo iriho uragaragaza ko igiye kuba imwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zikunzwe muri iki Gihugu zasohotse muri uku kwezi gushya kwa Werurwe. Abantu benshi cyane bakomeje kuyireba kandi bagatanga ibitekerezo by’uko iri kubakora ku mitima ntibanatinye kuvuga ko ari bo yandikiwe.
Hari uwagize ati: “Iyi ndirimbo insubije inyuma, inyibutsa uko Imana yahinduye ubuzima bwange igihe nari ndi mu bihombo. Ubu menye uwo ndi we muri Kristo, Imana ihabwe icyubahiro. Iyi ndirimbo ni iyange.”
Ni mu gihe kuko iyi ndirimbo igaruka ku kuntu Imana ihindura ibihe igira iti: “Dore urwandiko rutugarurira ibyiza twanyazwe. Bwira abihebye n’abacitse intege ibyiringiro byo gushibuka. Ibidashoboka ku bana b’abantu, ku Mana ho birashoboka. Wampinduriye ubuzima, wahinduye ibihe, waratwibutse.”
Uyu muramyi Chrsyo Ndasingwa amaze kuba ikimenyabose hirya no hino by’umwihariko mu Rwanda, kuko afite indirimbo zakunzwe ku rwego rwo hejuru, abarenga miriyoni bakunze. Indirimbo yazamuye izina rye cyane ni iyitwa ‘Wahozeho’ imaze umwaka urenga isohotse ariko ikaba igikunzwe na n’uyu munsi. Imaze kurebwa n’abarenga miriyoni 1.2 kuri YouTube.
Izindi ndirimbo zatumye amenyekana cyane harimo iyitwa Ni Nziza, Nzakomeza Nkwiringire, Wakinguye Ijuru, n’izindi zakoze ku mitima ya benshi azaririmba mu gitaramo yitegura gukorera mu nzu yagenewe ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda izwi ku izina rya Kigali BK Arena yakira ababarirwamu bihumbi 12.
Iki ni cyo gitaramo cya mbere azaba akoze kuva yatangira umuziki mu gihe k’icyorezo cya Koronavirusi. Kizaba ku wa 5 Gicurasi 2024, ubwo azaba amurika album ye ya mbere y’indirimbo. Ni album yitiriye indirimbo ye yakunzwe kurusha izindi ‘Wahozeho’.
Yavukiye mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mugi wa Kigali. Yakuze asengera mu idini rya Gatolika, gusa ubu abarizwa mu itorero rya New Life Bible Church rikorera mu Karere ka Kicukiro.
Chyrso Ndasingwa ni we muhanzi wa Gospel wa kabiri mu Rwanda uzaba ukoreye igitaramo cya Gospel muri BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi