× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umwami n’Umwamikazi! Theo Bosebabireba yakoranye indirimbo na Rose Muhando

Category: Artists  »  March 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Umwami n'Umwamikazi! Theo Bosebabireba yakoranye indirimbo na Rose Muhando

Theo Bosebabireba agiye gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye n’umuhanzikazi wo muri Tanzania, Rose Muhando, baherutse guhurira mu giterane gikomeye cyabereye i Burundi.

Icyamamare Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba wamamaye mu ndirimbo "Ikigeragezo", "Bosebabireba" n’izindi, amaze gufata imitima y’abatuye Akarere ka Afrika y’Iburasirazuba (EAC) mu bijyanye n’indirimbo zihimbaza Imana.

Nushaka umwite Umwami w’umuziki wa Gospel mu Karere kuko ni we muramyi w’umugabo, wajya mu bihugu byose byo mu Karere, ugasanga izina rye rizwi n’iyonka. Ntagushidikanya rwose niwe muhanzi wa Gospel uzwi na benshi cyane mu bihugu byose bigize Akarere.

Rose Muhando nawe ni ikimenyabose mu muziki wa Gospel mu Karere. Uramutse umwise Umwamikazi wa Gospel mu Karere nta wagutera ibuye kuko niwe pe. N’ikimenyimenyi, uyu mugore yanditse amateka akomeye muri uyu muziki kuva kera kugeza n’ubu.

Indirimbo ze "Nibebe", "Nipe Uvumilivu", "Jipange Sawa Sawa", umuntu utatazizi wo mu Karere yaba adakunda umuziki kuko zabaye isereri mu mitwe ya benshi, aho zacuranzwe hirya no hino yaba mu mijyi no mu byaro, yaba mu tubari no mu rusengero, yaba mu mihanda no ngo z’abaturage.

Umwami n’Umwamikazi bagiye gukorana indirimbo!!!!!

Kuba Theo Bosebaboreba agiye gukorana indirimbo na Rose Muhando, Paradise.rw yabihuje no kuba ari Umwami n’Umwamikazi bahuje imbaraga. Uretse kuba bose ari ibyamamare mu Karere, ni n’inshuti mu bizama busanzwe dore ko bakunze guhurira mu bitaramo bikomeye.

Bamaze iminsi mu Ntara ya Ngozi mu gihugu cy’abaturanyi i Burundi mu giterane cyateguwe n’umunyamerika Dana Morey. Umunyamakuru wa Paradise.rw yaganiriye na Uwiringiyimana Theogene hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Theo Bosebabireba yadutangarije ko amaze iminsi mu giterane karundura i Ngozi. Yagize ati "Natumiwe mu giterane mpuzamatorero yo mu karere". Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi bisaga mirongo itatu, bikaba byaratumye benshi muri cyo bamwereka ko bamukunda banakunda n’ibihangano bye byo mu bihe bahise.

Bosebabireba yahishuriye Paradise.rw ko ari kwitegura gushyira hanze indirimbo y’akataraboneka yakoraye na mugenzi we Muhando. Aragira "Ndi gutegura kugeza ku bakunzi banjye indirimbo nshya nakoranye na Roze Muhando, mushonje muhishiwe".

Uyu muhanzi ni umwe mu bakunzwe mu gace k’uburasirazuba bwa Africa, ntawatinya kuvuga ko ari mu bafite italanto igenda yunguka. Igitaramo cye i Burundi cyitabiriwe n’ingeri zose. Igiterane cyamaze iminsi itatu, cyatangiye kuwa Gatanu taliki ya 24/03/gisozwa tariki 26/03/2023.

Mu mashusho Paradise.rw yabashije kubona, byari ibicika ubwo Theo Bosebabireba yaririmbaga indirimbo ye "Ikigeragezo" kuko yateye akikirizwa n’abitabiriye bose. Yateye iyi ndirimbo, ibihumbi by’abarundi bihanika amajwi bamugaragariza ko iyi ndirimbo ibaryohera bihebuje.

Theo Bosebabireba atari yava i Burundi, yahise ashyira hanze indirimbo nshya yise "Kuba ku Isi bimeze nka tombora" aririmbamo ko azahahanyaza kugeza ku munota wa nyuma. "Inzozi zanjye zizaba impamo, abanzi banjye bahomberemo,..Kuba ku isi bimeze nka tombora hari igihe utombora umuruho, hari igihe utombora ubukene,..."

Igiterane cy’i Burundi cyitabiriwe n’ibihumbi n’ibihumbi

Bosebabireba na Rose Muhando

Hari abantu ibihumbi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ntabwo indirimbo yahuza aba bombi yaryoha pe!

Cyanditswe na: [email protected]   »   Kuwa 29/03/2023 00:34

Indirimbo yahuza aba 2 ntabwo yaryoha pi!

Cyanditswe na: [email protected]   »   Kuwa 29/03/2023 00:34