× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuyobozi ukomeye muri Korali Gahogo wanize ku Nyundo agiye kubana akaramata na Claudine wa korali Impuhwe

Category: Love  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuyobozi ukomeye muri Korali Gahogo wanize ku Nyundo agiye kubana akaramata na Claudine wa korali Impuhwe

Umwe yaravuze ati "Ibisa birasabirana"! Mu gihe dufite ba Adamu benshi bagitegereje ko Uwiteka abasinziriza akabakuramo urubavu rukitwa Eva, Bwana Nshimiyimana Yves ubu we yahunduye isengesho aho we yatangiye gusenga isengesho rishima Imana ko uwo yayisabye ariwe imuhaye!

Hari umuririmbyi waririmbye ngo kuri Karindali y’Imana buri wese agira Samedi ye! Bwana Nshimiyimana Yves akaba umutoza w’amajwi wa korali Gahogo yakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Wanshiye iki Yesu" na "Karuvali" ndetse n’izindi, kuri ubu agiye gukora ubukwe n’umukobwa yihebeye ariwe Gasasira Claudine.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire, ubukwe bw’aba bombi buzaba tariki ya 12/08/2023 mu gihe dote yo yabaye tariki ya 06/08/2023.

Nshimiyimana Yves ni umwe mu bantu bafite umuziki mu maraso dore ko yawuvukiyemo ndetse awiga mu ishuri. Hagati ya 2015 kugeza 2017 yigaga umuziki ku ishuri ryigisha umuziki rya Nyundo.

Yasoje amasomo ariwe ufite amanota ya mbere akanabarizwa mu itsinda rizwi cyane ryitwa SEBEYA. Yaje guhembwa guhabwa akazi ko kwigisha gucuranga Solo ndetse na tekiniki z’imiririmbire muri iri shuri.

Bwana Yves yatangiriye umurimo kuririmba muri korali ya ADEPR Gahogo dore ko yagezemo akiri muto asangamo ababyeyi be. Yavutse asanga se ari umucuranzi ukomeye bituma amwigisha gucuranga aza kubizobereramo ubwo yigaga ku ishuri rya Nyundo.

Yves yakunze kugaragara muri iyi korali ya ADEPR Gahogo acuranga guitar akiri umwana mutoya doreko agaragara mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize Album vol 1.

Amakuru Paradise.rw yakuye kuri umwe mu baririmbyi ba ADEPR Gahogo, avuga ko uyu Gasasira Claudine ari ari umwana wa Pastor Gasasira Deo ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Ku gisenyi.

Ikindi, uyu ni umuririmbyi wa korali Impuhwe akaba n’umwe mu batoza b’amajwi b’iyi korali yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Agashitingi", "Urukundo rwawe Mana", "Uwiteka arakomeye" ndetse n’izindi.

Paradise.rw tubifurije kuzagira ubukwe bwiza ndetse n’urugo ruhire.

Bagiye kwibanira iteka ryose

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.