Umusaruro w’umuhinzi ni ukwenda ku mbuto yejeje, umworozi anezezwa no kunywa amata, mu gihe umuhanzi wese ahorana indoto zo kumurikira umuzingo muri BK Arena.
Umwe mu bategerejwe ho kumurika ibyagezweho ni umuraperi w’umuhanga cyane Livre Sympatik uzwi mu ndirimbo "Mbisigaho" yakoranye na Richard Zebedayo. Ni EP yise "Only God". Yatangarije Paradise ko yitegura kumurika EP gusa yongeyeho ko ataratangaza itariki n’aho iki gikorwa kizabera.
Uzasanga akenshi abahanzi batinya kumurika EP kuko biragora kwamamaza indirimbo zirenze imwe. Aganira na Paradise, yasubije agira ati: "Mu by’ukuri nta yandi maboko niringiye ndetse nta n’ubundi buryo burenze numva nabikoramo, gusa nizeye Uwiteka Imana kuko niwe uzi ibisarurwa bikenewe gusarurwa hakoreshejwe iyi Ep ni se (Only God);
Kandi ikindi si uko nkeneye abantu million cyangwa Billion bumvise ubutumwa ntacyo bahindutseho mu buryo bwo kwakira Yesu Kristo kuko niwo muhamagaro wanjye wo kwampamaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo.
Icyo ndi kuvuga nzakora ’Media tour’ ku ma Radiyo n’ama Televiziyo, abazabasha kumva ubutumwa ndizera neza ko hari aho buzabavana bukagira n’aho bubageza mu izina rya Yesu.
Livre Sympatik yakomeje agira ati: "Nk’uko mubibona iyi Ep igizwe n’indirimbo 5 kuyishyira ahagaragara mu buryo nateguye muzayibona kuri platforms z’imiziki mu ntangiro z’uku kwezi kwa kabiri by’umwihariko kuri Youtube, ni Audio 4 na video Imwe (1).
Avuga ku rwego umuziki we ugezeho, yagize ati: "Umuziki wanjye urwego uriho ni urwego rwo gukura (Urakura mbese) buri munsi kuko Feedback z’abumva umuziki wanjye ndazibona kandi ndashaka ko bikura cyane cyane mu izina rya Yesu."
Uyu muhanzi Livre Sympatik aririmba mu njyana ya Rap dore ko ari umwe mu babarizwa mu itsinda rya Movement ya (RAP IN CHURCH)
Avuga kuri iyi Ep yagize ati: "Ubutumwa bukubiyemo cyane: nibanze kuvuga kukwiharira cyangwa umwihariko W’Imana nk’uko nayise (ONLYGOD) ndetse nibutsa abantu ko ariyo dukwiye guhanga amaso twibuka aho yadukuye n’uyu munsi aho itugejeje turabisanga mu ijambo ry’Imana (Bible) mu Kuva 20:1_3.
Uyu muraperi yavuze ko iyi EP itazamurikirwa mu rwongorerano ahubwo akaba afite gahunda yo gushyira ibintu bye kuri bose babireba. Yagize ati: "Iyi Ep nzayimurikira kuri Television/Radio ni bwo buryo nabonye bushoboka.
Livre Sympatik yasoje asabira itangazamakuru n’abakunzi he umugisha anasaba abanyarwanda n’abanyamahanga gukomeza gushyigikira umuziki we.
Livre Sympatik agiye kumurika EP y’umwihariko