× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Nyinawumuntu Divine atanze ihumure ku banyeshuri n’ababyeyi bahangayikishijwe na ’Minerval’

Category: Artists  »  January 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuramyi Nyinawumuntu Divine atanze ihumure ku banyeshuri n'ababyeyi bahangayikishijwe na 'Minerval'

Mu gihe habura iminsi mike ngo hatangire igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2022-2023, bamwe mu babyeyi n’abanyeshuri bahangayikishijwe no kubona ibikoresho ndetse n’amafaranga y’ishuri (Minerval).

Mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Facebook, Nyinawumuntu Divine yagize ati: "Ndabizi neza ko ababyeyi n’abanyeshuri bahangayikishijwe n’itangira ry’amashuri bitewe no kubona amafaranga y’ishuri ndetse n’ibikoresho. Nagira ngo mbakomereshe amagambo yuzuye ihumure. Imana yatanze kwiga ntiyacitse amaboko, imbaraga zayo ntizirarangira. Babyeyi, muhumure, banyeshuri mwe kwiheba, iyatangiye urugendo izarusohoza".

Nyinawumuntu Divine ni umwe mu bahanzi bakiri bato dore ko akiri umunyeshuri wiga mu mwaka wa 5 mu mashuri yisumbiye, akaba yiga ku kigo cy’amashuri cya Camp Kigali. Mu bahanzikazi bakiri bato aza ku mwanya wa kabiri mu gukundwa nyuma ya Vestine na Dorcas. Igikundiro cye agikesha imiririmbire ye iri ku rwego rwo hejuru.

Abatari bacye iyo bagendeye ku ijwi ryiza rye ntibatinya kumushyira ku mwanya wa mbere imbere ya bariya baririmbyi. Ikindi abantu benshi bamukundira, ni uburyo azi kubana na buri muntu wese, agasabana, akagira abantu inama, agakunda gusenga ndetse agakunda gusangiza ijambo ry’Imana ryuje ihumure abamukurikirana, yaba kuri ’Status’ ye ya WhatsApp, kuri Instagram na Facebook.

Mu mpera z’umwaka wa 2022, ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye, asohora indirimbo yitwa "Mbeshejweho" yasohotse ifite amashusho. Iyi ndirimbo ikubiyemo ihumure aho yashakaga kubwira abantu ko badakwiye guterwa ubwoba n’amakuba kuko bari kumwe n’umwami Yesu Kristo.

Iyi ndirimbo yayiririmbye ashingiye ku buzima bukomeye yanyuzemo ariko Umwami Yesu Kristo akamubera ubwugamo. Yamubereye umugisha kuko nyuma yo kuyishyira hanze, yavugishije benshi, ndetse atumirwa ku maradiyo n’amaterevisiyo atandukanye harimo na Televiziyo y’igihugu y’u Rwanda, RTV.

Bamwe mu banyamakuru baganiriye na Paradise.rw batugaragarije ko uyu mwana afite impano idasanzwe. Abo banyamakuru ni Justin Belis wa Flash Fm, Juliet Tumusiime wa RBA ndetse n’umunyamakuru wa inyaRwanda.com utarashatse kwivuga amazina n’abahanzi batandukanye barimo Sam Muvunyi, wanamubaye hafi mu gushyira ahagaragara indirimbo ya mbere.

Uretse kuririmba ku giti cye, Divine ni umutoza w’amajwi muri Worship team yo ku ishuri yigamo, akaba n’umuririmbyi wa korali Abihanganye yo ku Muhima.

Mu kiganiro kigufi twagiranye n’umwe mu banyeshuri bigana muri Camp Kigali utarabashije kwivuga amazina, yagize ati; "Divine ni umwana mwiza, ku ishuri tumufata nk’ikitegerezo, aritonda, arubaha, biragoye kumufatira mu ikosa, usanga n’iyo dukosheje atugira inama yo kwisubiraho tugategura ejo hazaza, usanga atugira inama yo kwirinda icyaha ndetse akatwigisha kuririmba".

Mu kiganiro gito Paradise.rw yagiranye n’uyu muhanzikazi Divine, yatubwiye ko kuri ubu ahugiye mu kwitegura gushyira hanze indirimbo ye ya 2 mu minsi ya vuba, ndetse no kwitegura irushanwa rya Apostle TV Got Talent ritegurwa na Apostle TV, kuri ubu rikaba rigeze muri 1/2, akaba
ari mu bahanzi 30 babashije kwinjira muri iki cyiciro, aho mu majwi yari ku myanya wa mbere.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakaba bakomeje kumuha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa bagendeye ku ijwi rye aho mu kuririmba mu buryo bwa Vocal agaragaza itandukaniro. Ushaka kumutora ni ukureba video ari kuririmba ukanatanga comment ahajya ubutumwa kuri YouTube channel ya Apostle TV turi bubagezeho.

Ubutumwa bwa Divine

Ari mu bahanzikazi b’abahanga cyane

Divine hamwe na Becky wa RTV

Divine ubwo yari yatumiwe muri RTV Sunday Live

Divine (uwa 3 uturutse imbere mu bafite micro, w’inzobe). N’ubwo ari muto mu myaka, ariko yifashishwa kenshi mu gutera indirimbo

Nyinawumuntu Divine (uwa kabiri uturutse iburyo imbere) ari mu baririmbyi batera indirimbo za korali Abihanganye.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "MBESHEJWEHO" YA DIVINE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Waaaaaa urashoboye Nyinawumu
Kanda ufite inama zubaka
Ababyeyi ningobwa kurihira abana
Rwashakako ririyarushanwa rya
AposteleTV ndakwifuriza kurye
Gukana nakuze inyinjyisho
Ziri mubihangano byawe
Baba ndakunda.

Cyanditswe na: Anastanse  »   Kuwa 08/01/2023 07:57

Thanks allot. congratulations for reaching upto that level.may you continue to develop your talent.never give up you càn make it even more than that because "you are stronger than you think" MAY THE ALMIGHTY GOD CONTINUE TO BE YOUR GUIDE.Besy wishes.you can make it.

Cyanditswe na: NKUNDIMANA MAXIM  »   Kuwa 06/01/2023 23:07

Waaoo,courage Divine.Sinkuzi ariko imiririmbire ya we iratangaje,courage

Cyanditswe na: Munezero Willy  »   Kuwa 06/01/2023 14:18

Imana ikomeze itujye mbere muri byose kandi irinda ijambo yavuganye numuntu kugeza irisohoje ikindi kandi amavuta amavuta Amen

Cyanditswe na:   »   Kuwa 06/01/2023 06:40

Uyu mwana wacu murumuna wange twasangiye ibere, dusangira ubuzima busharira ndamukunda cyane mushyize mu maboko y’Imana, mwifurije intsinzi, amahirwe, umugisha n’ibindi byiza byose Imana itanga.

Cyanditswe na: ISHIMWE Geradine   »   Kuwa 06/01/2023 06:20