Gad Byiringiro ni umusore w’umuramyi ukiri muto akaba yashyize hanze indirimbo nziza cyane yise "Uzibuke".
Gad Byiringiro ni umuramyi uzwi ku izina rya Gad-banger ndetse akaba abarizwa muri Band yitwa "Adorando Band". Uyu muramyi yavutse tariki 23/10/2003, avukira mu muryango w’abakristo bityo na we bituma akura asenga kandi anaririmba muri korali.
Nyuma yahongaho nibwo Gad-banger yaje gusobanukirwa ko afite impano yo kuririmba maze agana mu ishuri rya muzika ry’ u Rwanda school art and music rizwi nka nyundo music school kuri ubu akaba yararangije kwigayo.
Kuri uyu 06 Nyakanga 2024 nibwo uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo nziza cyane yuzuye amagambo meza aho agira ati :" Ese inzozi zawe niziba impamo ntuzahindukira ukayoba inzira, ese kwifuza kwawe niguhazwa ntuzasiga uwariwe uzahore wibuka kwariyesu".
Mu kiganiro na Paradise, Gad-Banger yagize ati: "Ubu natangiye urugendo rwo gukora solo in gospel music nkaba nashyize hanze indirimbo ya mbere yitwa "Uzibuke" nahimbye nongera gukomeza imitima y’abantu kandi mbibutsa ko ibyo Imana yavuganye natwe izabisohora kandi tunarushaho kuzirikana ko ari lmana ibigena kandi tukazakomeza no kuyoboka inzira twatangiye no mu gihe amasezerano azaba yarasohoye.
Gad Byiringiro ni umusore w’umuramyi ukiri muto akaba yashyize hanze indirimbo nziza cyane yise " Uzibuke ".
Aragira ati :"Ese inzozi zawe niziba impamo ntuzahindukira ukayoba inzira, ese kwifuza kwawe niguhazwa ntuzasiga uwariwe uzahore wibuka kwariyesu".