Umuramyi Emmy usengera mu itorero rya ADEPR Kagarama Kicukiro yashyize hanze indirimbo nshya yise "Urihariye".
Umuhanzi ufite Emmanuel Muhawenayo inkomoko mu karere ka Nyamasheke ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza muri iyi minsi ndetse ni umwe mu bahanzi bafite amateka yihariye kubwo imirimo n’ibitangaza Uwiteka yakoze ku buzima bwabo.
Kuwa 06 Nyakanga 2024 ni bwo Emmy yashyize hanze indirimbo yise "Urihariye". Ni indirimbo nziza cyane ifite amagambo meza yuzuye ubutumwa aho atangira agira ati:
Iyo nanijwe n’ibibazo
Nibuka ijambo wamvuze ho
Ko uzahorana nanjye ehhh
Ntuzigera untererana
Ijambo ryawe ni ukuri mbese hari ikibasha kukunanira
Oya ntacyo! Ntana kimwe Mwami wanjye urakomeye
Nasanze itandukanye n’abantu
Urihariye
Ijambo ryawe ni ukuri
Ntiwivuguruza
Ni wowe undwanirirwa mwami
Nizeye imbaraga zawe wasezeranye ko utazansiga turi kumwe iminsi yose
Nzaguhanga amaso
Nzahora nkwisunga
Iminsi yose y’ubuzima
ni wowe niragije
Mu kiganiro aherutse kugirana na Paradise, Emmy yavuze ko "Intego yanjye ni ukuvuga ibyiza Yesu yankoreye kuko mfite ubuhamya bwanjye bwatumye ndirimba (nabanje kubura abana imyaka 5) bagira amezi 9 Munda ya madamu bagapfa )ariko Imana yakoze ibikomeye ubu yaduhojeje amarira dufite umwana yujuje umwaka umwe"
Ati "Kandi abakunzi banjye ndabasaba kubana nanjye no kunshyigikira mu buryo bwose bushoboka. Hanyuma mfite concert yo gukora indirimbo zanjye zose harimo n’izindi nshyashya zirimo iz’igiswahili ndetse n’izindi zo mu cyongereza.
lki gitaramo kandi nzagikorera Kagarama_ Kicukiro. Nzatumira Jado sinza, Bosco Nshuti, Danny Mutabazi n’abandi bahanzi bagenzi banjye tuzafatanya na MC Neema Marie Jeanne. lyi concert yanjye harimo no gushima lmana yabanye natwe rero iki giterane kizitwa imvo ni mvano).
Indirimbo zanjye wazisanga kuri you tobe kuri faceboock, amazon, boomply mbese imbugazose zicuruza umuzike ndahari .