× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nigeria: Umupasiteri yishwe n’ibyihebe nyuma y’uko itorero ribuze incungu

Category: Pastors  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Nigeria: Umupasiteri yishwe n'ibyihebe nyuma y'uko itorero ribuze incungu

Umupasitori washimuswe mu ntangiriro z’uku kwezi muri leta ya Kogi rwagati muri Nijeriya yishwe ku wa kabiri nyuma yuko abayoboke b’iryo torero batatanze incungu yo kumurekura.

Nyiricyubahiro David Musa wo mu itorero rya Evangelical Church Winning All (ECWA) mu gace ka Obajana, mu Ntara ya Lokoja, yashimutiwe mu isambu ye n’ibyihebe byitwaje intwaro.

Umwe mu bagize iryo torero John Emmanuel yagize ati: "Ndababaye umutima uraremereye, ndashaka kubamenyesha ko habaye igikorwa kibi. Pasiteri wanjye, Nyiricyubahiro David Musa wo mu Itorero rya ECWA, Obajana, washimuswe ku wa gatandatu, [Ugushyingo 11] igihe yari mu isambu ye, yishwe n’abamushimuse nyuma yo kubura incungu basabye".

Abayoboke b’iryo torero bavuze ko ibyihebe byasabye miliyoni 20 z’amanaira (Miliyoni 23 Frw) ariko bemera miliyoni 1 naira (Miliyoni 1 Frw). Nyiricyubahiro Musa yishwe n’ibyihebe nyuma yo guhabwa incungu ya miliyoni 1 naira n’ubuyobozi bw’iryo torero, ”ibi bikaba byavuzwe n’umunyamuryango w’iryo torero Stephen Danladi. Ati: “Ni ukubera ko itorero ritashoboye gukusanya miliyoni 20 naira zasabwe n’ibyihebe.”

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri ako gace bibitangaza, abashimusi bari bemeye kwakira miliyoni 1 naira nk’incungu mbere yuko abayoboke b’iryo torero babiri bajya kugarura pasiteri, nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru w’iryo torero witwa Mariya.

Yavuze ko nyuma y’uko abashimusi babwiye abayoboke b’iryo torero gufata Pasiteri Musa bakagenda, bahamagaye pasiteri ngo bagaruke nuko bamurasa ubwo yari agarutse.

Inama y’Itorero ry’akarere ka ECWA Obajana, yemeje ishimutwa n’iyicwa rya Pasiteri Musa. Umwe mu bagize itorero, Danladi yavuze ko abakristu basenze basaba ko arekurwa.

Danladi yagize ati: "Twemeye ko apfa afite kwizera gukomeye nk’abakristo, twizera ko ibyo biri mu bushake bwa Kristo. Reka dukomeze gusengera umuryango we ndetse n’itorero muri rusange.”

Ku wa kane, William Ovye Aya, umuvugizi w’ubuyobozi bwa polisi muri Kogi, yemeje ishimutwa n’iyicwa rya pasiteri.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.