Umuryango wa Teens For Christ [TFC] umaze kuzana kuri Kristo abantu barenga ibihumbi 8 wateguye igitaramo cyiswe "Youth Convention 2024" cyatumiwemo Israel Mbonyi.
Ni igitaramo giteganyijwe kuwa 29 Nzeli 2024 saa guhera saa saba zuzuye kikabera muri stade ya ULK. Ni igitaramo ngarukamwaka kigiye kuba ku nshuro ya 7 kikaba cyaratangiye mu mwaka wa 2015.
Kuwa 25 Nzeli 2024 TFC yakoze ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Nyamirambo. Ni ikiganiro kibanze ku mavu n’amavuko y’uyu muryango, ku bikorwa no kuri iki gitaramo.
Cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’uyu muryango barimo Elisee Iradukunda ushinzwe ishami rya ry’uburezi n’ibikorwa by’Amahugurwa ku bafashamyumvire, Lucie Uwamahoro Umuyobozi Wungurije Ushinzwe imiyoborere (Admistrative assistant);
Mathieu Nsengiyaremye ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya TFC (Operation Manager), Pastor Mbanzabugabo Muteteri Aminadabu Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango akaba ari nawe wawushinze, Issa Noel Umuyobozi wa TFC Region ya Kigali, Pastor Nsengimana Charles Umuyobozi wa GS Kimisagara na Umuruta Sandrine umubitsi wa TFC.
AMAVU N’AMAVUKO YA TFC
Past Aminadabu yasobanuye amavu n’amavuko y’uyu muryango watangiye 2014 aho kuri ubu umaze imyaka 10 ukaba waratangiriye ibikorwa by’ivugabutumwa mu karere ka Rusizi.
Yavuze ko guhitamo gukorera mu mashuli babitewe no kwanga gukora ibyo abandi bakora dore ko iyo bashaka gukora ibyo abandi bakora bari gushinga itorero, ahubwo bakaba barahisemo kwibanda ku rubyiruko bashyira Imbaraga mu kuvuga ubutumwa mu bigo by’amashuri doreko ariho rwiganje.
Yagize ati: "Intego yacu ni ukwamamaza ubutumwa bwiza mu rubyiruko". Yavuze ko kuri ubu hari urubyiruko rwinshi rwahindutse rukava mu byaha birimo ubusambanyi burimo n’ubutinganyi, ubusinzi n’ibiyobyabwenge.
Uyu muyobozi yavuze ko nyuma y’Imyaka 10 uyu muryango ubayeho bifuza gukomeza kubaka urubyiruko rwagirira umumaro igihugu, sosiyete n’imiryango.
Yavuze ko bafite intego yo kugira ngo urubyiruko ruzavemo abayobozi beza. Kuri ubu TFC yibanda ku rubyiruko rufite hagati y’imyaka 13 kugeza ku myaka 19. Yavuze ko bafite imishinga (projects) igera ku 9 ifasha urubyiruko n’abana.
Uyu muryango ukorana n’abakorerabushake bahinduwe n’ubutumwa bwiza bavuye mu biyobyabwenge biyemeza guhindura abandi (gutoza neza urubyiruko).
Umuruta Sandrine Umubitsi w’uyu muryango yavuze imwe mu mishinga igamije kuzamura imibereho myiza bakora irimo umushinga ugamije gufasha kwikura mu bukene abacikirije amashuli.
Umushinga wa Feeding program: Ni igikorwa gikorwa kabiri mu kwezi hagamijwe gusangira n’abana badafite ibyo kurya bakanababwiriza ubutumwa bwiza. Hari kandi Chapter meeting aho abagize uyu muryango bagera mu magororero bakagera ku bagororwa.
Undi mushinga witwa Support Program: Ni igikorwa kigamije gufasha abanyeshuli bavuka mu miryango itishoboye, bakishyurirwa amafaranga y’ishuli n’ibikoresho.
Mu kuzamura imibereho myiza y’umuryango bafite kandi umushinga witwa "Clean water". Ni umushinga ugamije gufasha abantu kubona amazi yo kunywa. Uyu mushinga uracyari mushya.
Undi mushinga witwa Tabita Project: Ni umushinga ugamije gufasha abantu kumenya gusoma no kwandika, ukaba wigisha abacikishirije amashuli kumenya kudoda aho nyuma yo kwigishwa bahabwa Imashini bakanafashwa kwihangira imirimo.
TFC kuva mu mwaka wa 2017 ufite abanyeshuli 128 bishyurirwa amashuli bakanahabwa Ibikoresho, ukaba ukorera mu turere icumi aho ukorana n’inzego za leta mu kubafasha gushaka abagenerwabikorwa.
Ku gitaramo Youth Convention 2024 kigiye kuba ku Nshuro ya 7 uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti: "Akamero muri Kristo Yesu". Biteganyijwe ko Israel Mbonyi azasusurutsa imbaga yiganjemo urubyiruko ruzitabira iki Gitaramo mu gihe mu mwaka wa 2023 Vestine na Dorcas bahembuye abitabiriye iki Gitaramo cyari cyabereye camp Kigali.
Umwe mu bagiriwe Ubuntu bugeretse ku bundi bwo kwakira Kristo ni Umunyeshuli wari ugiye kugura indaya ibihumbi 6 yayatanzemo ituro nk’uko byatangajwe na Pastor Nsengimana Charles Umuyobozi wa GS Kimisagara.
Yagize ati: "Umunsi umwe hari agasore kigaga hano kaza kuhava bigendanye n’imyitwarire idahwitse, nza kukabona kaje gutereta abakobwa b’abanyeshuli ndagasohora". Yakomeje avuga ko kuri uwo munsi hari hateganyijwe amateraniro, mukugasohora ahura n’umwigisha w’umunsi, ka gasore kasabye Umuyobozi w’ikigo kutagasohora kakumva ubutumwa bwiza.
Umuvugabutumwa yasabye Pastor Charles kureka aka gasore kagahabwa amahirwe yo kumva ubutumwa bwiza. Ni nako byagenze gusa uyu muyobozi w’ishuli yasabye uyu musore kwitwararika no kwicara imbere. Byaje kurangira Kristo abonye intama nshya doreko uyu byarangiye uwari ugiye kugura indaya yihannye yakira Kristo.
Yaje kwatura avuga ko yari kuva aho ngaho ajya kugura indaya. Yafashe umwanzuro wo gutanga ituro ry’ayo mafaranga ibihumbi bitandatu (6k). Nka Paradise, reka twizere ko iyi ndaya nayo yaje gukizwa ikareka rya funguro ry’aka nya gato ryatumye Essau abura umurage w’umwana w’imfura.
TFC mu kiganiro n’Itangazamakuru
Kuri ULK Gisozi hagiye hagiye kubera igitaramo gikomeye