Inkuru nziza ku muryango wa Baganizi Olivier na Iragena Fabiola ni uko bari mu mashimwe yo kwibaruka imfura yabo.
Amakuru Paradise.rw yamenye ni uko Olivier Baganizi n’umugore we bibarukiye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu gitondo cy’uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2023. Umwana wabo bamwise Mpano Or.
Kuwa 11/12/2022 ni bwo Baganizi na Iragena basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye ku rusengero rw’Abadivantiste rwa Muhima. Ni umuhango wabereye umunsi umwe n’uwo gusaba no gukwa wabereye kuri Juru Park (Rebero) muri Kigali.
Ntako bisa kubana akaramata n’ufite indangagaciro zo gukunda Imana n’abantu ari n’inyangamugayo muri byose. "Icya mbere akunda abantu akanezezwa no kubona bishimye, akunda Imana, azi kubana n’abandi neza kandi n’inyangamugayo" - Aya ni amagambo ya Baganizi mbere y’uko akora ubukwe.
Bishimiye kwibaruka imfura yabo
Olivier na Divine basezeranye imbere y’Imana nyuma y’iminsi micye basezeranye imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabaye tariki 25/11/2022 ku Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali nk’uko Baganizi yabitangarije Paradise.rw.
Twabibutsa ko tariki 8 Nzeri 2022 ari bwo Baganizi yashinze ivi ku butaka, asaba umukobwa yihebeye kuzamubera umugore, undi ahita amwemerera kuko nawe yasaye mu rukundo. Ibirori byo gutera ibi, byebereye kuri Chez Robert mu Kiyovu muri Kigali.
Icyo gihe Baganizi yaranezerewe cyane, aryamye abura ibitotsi, umutimanama we umuha umuti wo kujya kuri Facebook agakora mu nganzo akabona kugoheka. Yahise ajyayo maze arandika ati “Gukunda ni byiza. Iyo ukunze ugukunda….Nzagukunda none n’iteka ryose”. Umutima we wahise uruhuka, abona ibitotsi kuko yari abwiye umukunzi ikiri ku ndiba y’umutima we.
Olivier Baganizi ni umunyamakuru ufite izina rikomeye mu Itangazamakuru, akaba umwe muri ba kizigenza ku Isango Star. Azwi cyane mu kiganiro cy’Iyobokamana akora cyitwa Church Service gifite umwihariko wo gutumiramo abahanzi n’amakorali imbonankubone. Anakora kandi mu kiganiro ‘Isango n’Ubumuntu’.
Hejuru y’ibyo ni umuyobozi wa Ishya C. Troupe ibarizwamo cyane urubyiruko ndetse n’abanyamakuru bakomeye, ikaba ikora ibintu byinshi bitandukanye ariko ikanakina ikinamico y’uruhererekane yitwa "Uruhuri" igamijwe gukemura amakimbirane abera mu ngo agira ingaruka ku bana.
Iyi kinamico inashishikariza urubyiruko gukora ibikwiye, kwigisha, guhindura byose hagamijwe iterambere rirambye ry’abanyarwanda. Iyi kinamico yitwa “Uruhuri” ica kuri Radio zitandukanye zo mu Rwanda. Asanzwe ari n’umwanditsi w’ikinamico, indirimbo n’ibindi.
Ubwo Iragena Fabiola yari akuriwe
Olivier na Fabiola ubwo bari bakoze ubukwe