Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2023, i Musanze kuri Restoration church harabera igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, cyateguwe n’umuhanzikazi Antoinette wamenyekanye nka Anto akaba yaranagitumiyemo abahanzi n’abakozi b’Imana batandukanye.
Bamwe mu batumiwe harimo umuhanzi Bosco Nshuti ukunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo Ibyo Ntunze, Ndumva unyuzuye, Uranyumva, n’izindi. Hatumiwemo kandi n’abahanzi bakorera umurimo w’Imana i Musanze barimo Poly Turikumwe, Vincent, Alexis, Heritage Group n’abandi.
Hatumiwe kandi amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana atandukanye. Hazaba hari abakozi b’Imana barimo Dr.Pastor Faustin, Dr Bishop Pacifique.
Umuhanzikazi Anto wateguye iki gitaramo cyiswe "Arakomeye Live concert", yabwiye Paradise.rw ko yateguye iki gitaramo agamije kuramya no guhimbaza Imana.
Yavuze ko yumva igihe cyari kigeze ngo ataramire Imana n’abantu bayo ngo kuko amaze iminsi akora indirimbo zitandukanye bityo ko igihe kigeze ngo ataramire i Musanze ari na ho yatangiriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iki gitaramo kizatangira saa munani zuzuye kandi kiyoborwe n’umunyamakuru Fidele Gatabazi uzwi cyane mu biganiro by’iyobokamana akaba ari n’umunyamakuru wa Radio na Televiziyo O.
Iki gitaramo cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye
Anto agiye gukora igitaramo gikomeye kizabera i Musanze
Bosco Nshuti uvuye mu kwa buki azaririmba muri iki gitaramo