× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umugore wafashwe amashusho ari kurasa Pasiteri yakuriweho igihano cyurupfu

Category: Pastors  »  16 March »  Jean d’Amour Habiyakare

Umugore wafashwe amashusho ari kurasa Pasiteri yakuriweho igihano cyurupfu

Umugore wo muri Amerika witwa Joe Junio wafashwe amashusho ari kurasa umupasiteri Nick Davi muri Leta ya Nevada yakuriweho igihano cy’urupfu asabirwa n’abaturage.

Inkuru dukesha News Now ivuga ko uyu mugore yarasiye uyu mugabo w’umupasiteri imbere y’umuryango nyuma y’amakimbirane yari amaze igihe kinini ari hagati yabo, guhera mu Kuboza, ariko ko atazahanishwa igihano cy’urupfu naramuka ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi.

Ikinyamakuru News Now cyatangaje ko mu rukiko, ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, uyu mugore witwa Joe Junio w’imyaka 36, yahamwe n’icyaha. Abashinjacyaha muri uru rubanza bavuze kandi ko komite ishinzwe gusuzuma iby’urupfu rwa pasiteri yanze kugira icyo ivuga ku gihano cy’urupfu cyahabwa uyu mugore.

Junio afungiwe muri gereza ya Clark County. Ku ya 26 Werurwe, ni ho abacamanza bimuriye iburanisha rye. Ku ya 29 Ukuboza 2023, Nick Davi w’imyaka 46, wari umushumba mu rusengero rudaharanira inyungu rwa Grace Point, yarasiwe hafi ya Deer Springs ku nzira za Aviary. Junio yari umuturanyi wa pasiteri.

Inyandiko z’urukiko za Fox 5 KVVU-TV zivuga ko umugore wa nyakwigendera Davi, Sarah Davi, na we warashwe ariko ntapfe ubwo yafataga aya mashusho y’uyu mugore warasiraga umugabo we imbere y’abana be barimo uw’imyaka 12 na 15 baturutse mu modoka y’umuryango, ubu arasaba indishyi z’akababaro, ariko izi nyandiko zivuga ko bidasobanutse, dore ko yatangiye kuzisaba muri Mutarama ariko akaba atarazihabwa.

Junio akurikiranyweho ubwicanyi kuri pasiteri, gushaka kwica umugore wa pasiteri, no guhohotera abana mu buryo bwo kurasira ababyeyi babo mu maso yabo.

Raporo ya polisi yavuze ko uyu mugore yabangamiraga uyu muryango aturanye na wo ku bw’ibibazo bari bafitanye, bigatuma nyakwigendera pasiteri n’umugore we babimenyesha nyiri nzu (barakodesha).”

Ibyumweru bike mbere y’iraswa, Junio yatangiye ibikorwa by’iterabwoba kuri uyu muryango, agatera amabuye hejuru y’inzu yabo, ibyatumye pasiteri n’umugore we bahamagara polisi bayimenyesha iby’iki kibazo ubugira kabiri mu Ukuboza.

Polisi ivuga ko Junio yigeze gutera amabuye mu gikari cyabo, baza kumubuza, agacisha urutoki ku muhogo asa n’uwutema (arahira) ababwira ko ari bo bakurikira, dore ko yari amaze kwica imbwa n’inkoko zabo.

Ku munsi w’iraswa, ikirego cyavuze ko pasiteri yavuganaga na Junio ari hanze y’imodoka ye, maze na Junio asohoka mu ye, “ahita akingura urugi rw’imodoka ye” maze aramurasa, arasa n’umugore we wabafataga amashusho batongana, kugera abarashe umugabo agapfa, umugore agakomereka, byose bikabera imbere y’abana babo.

Abunganizi ba Sarah Davi, James Urrutia na Andrew Barton, banditse muri uru rubanza bati: "Kubera ibikorwa by’uregwa, Itorero rya Grace Point na Las Vegas y’Amajyaruguru ryatakaje umunyamuryango w’agaciro, pasiteri, kandi umuryango wabuze umugabo akaba na se w’abana." Uyu mugore agomba kubiryozwa.”

Juno warashe Pastor Devi

Pastor Devi yararashwe ahita apfa

Junio yarasiye Devi imbere y’imodoka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.