× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uganda: Umupasiteri ukomoka mu Rwanda wo mu itorero rya Pantekonte yitabye Imana ubwo yicaga amagini

Category: Pastors  »  October 2023 »  Alice Uwiduhaye

Uganda: Umupasiteri ukomoka mu Rwanda wo mu itorero rya Pantekonte yitabye Imana ubwo yicaga amagini

Umupasiteri Daniel ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda yitabye lmana nyuma yo kujya kwirukana amagini nk’uko yari asanzwe abikora.

Umupasitori wo mu itorero rya Pantekonte witwa Daniel Naheirwe bivugwa ko akomoka mu Rwanda, yaguye mu rugo rw’umuturage witwa Jesca Kyohairwe ubwo yari yagiye kwica amagini yo muri urwo rugo.

Mu gihugu cy’abaturanyi Uganda mu karere ka Nakasongola hatangijwe iperereza ku rupfu rwa Pasiteri Daniel w’imyaka 40 wari usanzwe akorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pantekonte mu gihugu cya Uganda ubwo hamenyekanaga inkuru y’urupfu rwe.

Mu ijoro ryo ku wa 24 Ukwakira 2023, hamenyekanye inkuru ko Pasteri Danieli yaguye mu rugo rwo kwa Jesca utuye mu mudugudu wa Wanjuki. Amakuru avuga ko uyu mupasitori yitabye Imana amaze gusenga hanyuma agatwika ibikoresho byari mu nzu ya Jesca ko ari yo ndiri y’amagini.

Amakuru akomeza kuvugwa ni uko yaguye hasi agitangira gutwika ibyo bikoresho ahita ashiramo umwuka akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mu pastori yemejwe na polisi yo muri ako gace ndetse umubiri we ugezwa ku bitaro bya Nakasongola Health Center igitaraganya kugira ngo bamenye icyaba kibyihishe inyuma.

Uru rupfu rwa Pasiteri Daniel rwateye abaturage kwibaza byinshi ndetse bagira n’ubwoba bw’iyo nkuru y’inshamugongo.

Nk’uko byari bisanzwe si ubwa mbere uyu mupasitori yari agiye kwirukana amagini yari nk’inzobere muri Kampala, yari asanzwe agenda hirya no hino akora ibitangaza akirukana n’imyuka mibi.

Polisi yo muri aka gace na yo ikomeje iperereza ku cyaba cyateye urupfu rwa Pasiteri Daniel.

Source: Chimp Reports

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.