× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Patient Bizimana yasanze umuryango we muri Amerika ari na ho bagiye gutura-VIDEO

Category: Entertainment  »  October 2022 »  Sarah Umutoni

Patient Bizimana yasanze umuryango we muri Amerika ari na ho bagiye gutura-VIDEO

Nyuma yo gukorera mu Rwanda ubukwe bw’agatangaza bwabaye umwaka ushize, Patient Bizimana yamaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asanzeyo umuryango we.

Kuri iki cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022 ni bwo hasohotse amafoto n’amashusho agaragaza Patient Bizimana yageze muri Amerika, yakirwa n’umugore we Gentille Bizimana, n’inshuti z’umuryango wabo.

Nubwo amafoto yasohotse uyu munsi, Paradise.rw ifite amakuru yizewe avuga ko Patient Bizimana yageze muri Amerika tariki 26 Ukwakira 2022. Asanzeyo umugore we n’imfura yabo y’umuhungu yavukiye muri Amerika tarki 23 Nzeri 2022.

REBA HANO AMASHUSHO UBWO PATIENT BIZIMANA YARI AGEZE MURI AMERIKA

Ubukwe bwa Patient Bizimana na Gentille bwabaye tariki 19 Ukuboza 2021 bubera i Kigali. Basezeraniye muri ERC Masoro, basezeranywa na Pastor Lydia Masasu. Bwitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye yaba muri Gospel no muri Secular.

Patient Bizimana akunzwe mu ndirimbo "Ubwo Buntu", "Ikimenyetso", n’izindi. Afite amateka akomeye muri Gospel mu Rwanda arimo no kuba ari we watumiye i Kigali umuhanzikazi Sinach w’izina rikomeye muri Afurika no ku Isi.

Byari ibyishimo kuri Patient na Gentille

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.