× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uganda: Kadogokimana wahoze abyinira MTN atubwiye ku ndirimbo ye nshya "Itamurure"


Uganda: Kadogokimana wahoze abyinira MTN atubwiye ku ndirimbo ye nshya "Itamurure"

Niyodusenga Peace Maker bakunze kwita Kadogokimana uherutse gusohora indirimbo nshya yise "Itamurure", atubwiye byinshi kuri iyi ndirimbo kuri ubu ikomeje gukundwa mu nsengero zo mu gihugu cya Uganda.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Kadogokimana yatangaje ko yanditse iyi ndirimbo nk’isengesho ryo gusaba Imana kugaruka mu buzima bwe igahindura ibyo yabonaga nk’Imisozi imbere ye.

Yagize ati: "Iyi ndirimbo nayanditse mu buryo bwo gusenga nsaba Imana kwivanga mu buzima bwanjye".

Yatangarije Paradise.rw ko yatangiye ubuhanzi cyera akiri umwana, gusa ubwo yasengeraga mu itorero rya ADEPR yigeze gukorana na MTN ikajya imwifashisha mu kubyina ahantu hatandukanye bajyaga kumurika ibikorwa byabo bakamuha ibikoresho by’ishuri, gusa nyuma aza kubihagarika biturutse ku mwarimu we wamwigishaga.

Kuri ubu uyu muhanzi ubarizwa mu gihugu cya Uganda amaze gushyira hanze indirimbo 6 arizo: Imirindi y’Uwiteka, Urugendo (ariyo yakunzwe cyane), Amasezerano, Ntawakuvuma, Itamurure ndetse na Ushimwe Mana.

Uyu muhanzi afata Theo Bosebabireba nk’icyitegerezo cye dore ko amakuru yaduhamirije ni uko basanzwe ari n’inshuti, amushimira ko akomeje kumuzamura

Yatangarije Paradise.rw ko ashishikajwe no gukora amashusho y’indirimbo ze ndetse no gutegura igiterane.

Kadogokimana azanye indirimbo nshya

Kadogokimana afata Theo Bosebabireba nk’icyitegererezo cye

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA KADOGOKIMANA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Komerezaho muhungu wayesu turagukunda tukurinyuma

Cyanditswe na: Hakizimana Narcisse  »   Kuwa 05/04/2023 14:59

Imana Ikomeze kwiyerekana Mumikorere ye Azamuke Ashikane Ubuhamya kure cane

Cyanditswe na: Jeanne Nifasha  »   Kuwa 05/04/2023 13:00