Mu Rwanda no ku Isi hose muri rusange, inzoga ni ikinyobwa kinyobwa ku rwego rwo hejuru. Abantu bo mu ngeri zose baba bemerewe kuzinywa uretse abana bataruzuza imyaka y’ubukure cyangwa se abo mu madini n’amatorero amwe n’amwe atemerera abayoboke bayo kuzinywa.
Nubwo bimeze bityo, abahanga bemeza ko inzoga ari nziza, mu gihe wanyweye nkeya cyane zitageze no ku kirahure kimwe buri munsi. Icyo kirahure na bwo kimara mu mubiri isaha n’igice kugira ngo umusemburo wo mu nzoga wanyweye uve mu maraso. Uko unywa nyinshi ni ko zitindamo.
Ibi ni byo abahanga bafatiyeho bongera kugenzura ingaruka zo kunywa inzoga, basanga nibura umuntu uzinywa rimwe mu kwezi na we abyara umwana utuzuye. Kugira ngo umuntu uzinywa abyare umwana wuzuye byamusaba kumara amezi atatu atazinywa.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ya Texas A&M University, bagaragaje ko umugabo witegura gutera inda agomba kubanza kureka kunywa inzoga mu gihe cy’amezi agera kuri atatu, mu kwirinda kuzabyara umwana ufite ibibazo ku mubiri no mu bwonko.
Aba bashakashatsi ku buzima bw’imyororokere bavuga ko ubushakashatsi bakoze bugaragaza ko ingaruka zo kunywa inzoga zarengeje igihe cy’ukwezi zamaraga mu ntanga z’uwazinyoye, kigera ku mezi atatu.
Nyuma y’aya mezi, ni bwo umusemburo uba ushize mu ntanga ngabo, akaba ari cyo gihe yatera inda yujuje ubuziranenge, umwana akazavuka yuzuye.
Bagaragaje ko ari ikibazo gikomeye ku bagabo badasiba inzoga, bazinywa buri munsi mbere yo gutera inda kuko intanga zirimo inzoga zibangamira ingobyi umwana akuriramo, bikagira ingaruka mbi ku kwirema k’umwana, bikamutera indwara izwi nka Fetal Alcohol Syndrome.
Ibi biterwa n’uko iyo unyweye inzoga igera mu gifu igahita ikomereza mu maraso kandi amaraso agera mu bice byose by’umubiri. Abana ni umugisha utangwa n’Imana bityo rero ni uguharanira kubyara abana buzuye byaba bikaba bitaguturutseho.