× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubufatanye mu madini no kurwanya inyigisho z’ubuyobe: Imyanzuro n’Ibyifuzo byavuye mu Nama ya RIC

Category: Leaders  »  9 February »  Jean D’Amour Habiyakare

Ubufatanye mu madini no kurwanya inyigisho z'ubuyobe: Imyanzuro n'Ibyifuzo byavuye mu Nama ya RIC

Kuwa 06 Gashyantare 2025, habaye inama yahuriyemo abayobozi n’abahagarariye impuzamiryango zigize Rwanda Interreligious Council (RIC).

Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’Umuryango w’Abasoma Bibiliya mu Rwanda, ku Kacyiru, Kigali. Yitabiriwe n’abayobozi b’amadini, amatorero na Kiliziya Gatulika.

Nyuma yo kwakirana, gusenga, gusangira Ijambo ry’Imana no kuganira ku ngingo zari ku murongo w’ibyigwa, harimo ibijyanye n’ahantu ho gusengera, inyigisho z’ubuyobe, ubuhanuzi ndetse n’inyito z’abayobozi, hafashwe imyanzuro ikurikira:

Imyanzuro yafashwe
1. Aho gusengera: Hemejwe ko ahantu ho gusengera hagomba kuba hujuje ibisabwa byemewe n’amategeko, kugira ngo habe hizewe umutekano waho.

Byagaragaye ko hari abasengera mu mashyamba no mu buvumo, aho bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

2. Kurwanya inyigisho z’ubuyobe: Inyigisho zose zigamije kuyobya Abakristo zigomba kwamaganwa, kandi insengero zigomba kwigisha ukuri kw’Ijambo ry’Imana kugira ngo ryubake imibereho myiza y’Abakristo aho kuyobya abantu.

3. Kwitandukanya n’abayobya abantu: Abayobozi b’amadini n’amatorero bagomba kwitandukanya n’abakwirakwiza inyigisho z’ubuyobe, kandi hakabaho ubufatanye mu kuzirwanya.

4. Gutoza abanyetorero indangagaciro nyazo: Amatorero asabwe gutanga inyigisho zishingiye ku ndangagaciro z’Ijambo ry’Imana, kugira ngo Abakristo barusheho kugira ukwemera gukomeye no gukomeza kuba intangarugero mu muryango nyarwanda.

5. Kwimakaza ukuri no gusigasira umubano n’Imana: Inyigisho zigomba gutuma abantu bagira umubano ukomeye n’Imana, aho kubayobya cyangwa kubateza urujijo.

6. Icyerekeranye n’ubuhanuzi: Hemejwe ko hagomba gutangwa inyigisho zifasha abantu gutandukanya ubuhanuzi bukwiye n’ubutagamije inyungu z’Itorero, kandi hakirindwa ibitekerezo bishobora guteza urujijo mu itorero.

7. Imikoreshereze y’amazina n’inyito by’abayobozi: Byagaragaye ko hari abayobozi bakoresha amazina n’inyito mu buryo bwo kwishyira hejuru aho gushyira imbere icyubahiro cy’Imana.

Inama yemeje ko hakwiye kubaho uburyo bwo kugenzura ikoreshwa ry’ayo mazina no gukumira abagoreka ibisobanuro byayo.

8. Gutoza abayobozi kugira ukwicisha bugufi: Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe kurangwa no kwicisha bugufi no gusaba ubwenge bw’Imana mbere yo guhabwa inshingano, hagamijwe gukorera Imana n’Abakristo mu buryo buboneye.

9. Umutekano mu burasirazuba bwa Kongo: Inama yemeje ko RIC izategura ubutumwa ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo, hagamijwe gushishikariza amahoro n’ubwiyunge.

Ibyifuzo byatanzwe

1. Aho gusengera hatemewe: Hifujwe ko igihe bibaye ngombwa ko habaho ahandi hasengerwa hatari mu rusengero, hagomba gusabirwa uruhushya.

2. Iyemezwa ry’amadini mashya: Hifujwe ko leta yagira uruhare mu kugenzura amadini mashya mbere yo kwemererwa gukorera mu Rwanda, hagamijwe gukumira inyigisho zishobora gushyira mu kaga imibereho y’abaturage.

3. Kugira ubufatanye mu madini: Hifujwe ko amatorero atari muri RIC azegerezwa kugira ngo bakorane n’abandi, bityo habeho ubufatanye bugamije iterambere ry’Itorero n’igihugu muri rusange.

4. Kurwanya inyigisho z’ubuyobe: Hifujwe ko amatsinda ahuza amatorero (Umbrella organizations) yagirana ibiganiro n’abanyamuryango bayo ku kibazo cy’inyigisho z’ubuyobe bitarenze tariki ya 31 Werurwe 2025, kandi hakanozwa ingamba zo kuzihashya.

5. Gushyiraho gahunda ku gushyingira: Hifujwe ko amadini n’amatorero bakorana mu kwamagana abantu bashyingira abageni hanze y’insengero, kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abashakanye, cyane cyane iyo batabanje guhabwa inyigisho zibategurira urugo.

6. Gufungura insengero zujuje ibisabwa: Nyuma yo gusanga hari amadini, amatorero na Kiliziya Gatolika byamaze gutunganya aho basengera ku buryo buhuje ibisabwa, hafashwe umwanzuro ko ubuyobozi bwa RIC buzavugana na RGB n’izindi nzego bireba kugira ngo aho huzuye ibisabwa hafungurwe.

Abari bitabiriye iyi nama bishimiye umwanya babonye wo guhura no kungurana ibitekerezo. Basabye ko inama nk’izi zajya zihoraho kugira ngo barusheho kunoza uburyo bw’imikoranire no gutanga umurongo mwiza w’iyobokamana.

Iyi nama yasojwe n’isengesho ryayobowe n’umuyobozi wayo, Archbishop Dr Laurent Mbanda, Perezida wa Rwanda Interreligious Council (RIC).

Bishop Prof Fidele Masengo wa CityLight FourSquare Church akaba n’umunyamabanga wa RIC

Bishop Mbanda uyobora Anglikani ari na we uhagarariye RIC

Sheikh Sindayigaya Mussa wungirije Bishop Mbanda muri RIC

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.